Trump n’abayoboke be baba bagiye gutesha agaciro ubuhangage bwa USA


Nyuma y’aho Isi yose yari itegerezanyije amatsiko iyemezwa ry’ugiye kuyobora igihugu cy’igihangage ku isi “USA”, Kuri uyu wa gatatu tariki 6 Mutarama 2021 ibihumbi by’abaturage bashyigikiye Donald Trump binjiye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika ubwo abayigize bari bateranye ngo bemeze intsinzi y’uwatowe Joe Biden.

Abitabiriye iyi myigaragambyo barushije imbaraga abapolisi barinda Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, ndetse bamwe babaca mu rihumye barinjira.

Mu kurinda abadepite n’abasenateri hari abasabwe kuguma mu biro byabo mu gihe abandi bajyanywe ahantu hatekanye  kurushaho.

Ahagana saa tatu z’ijoro ubwo abasenateri baganiraga ku ngingo yazamuwe n’abashyigikiye Trump zirimo iyerekeye amajwi ya Leta ya Arizona, ikiganiro cyarogowe kuko abigaragambya bari mu cyumba kiri inyuma y’ahakorera, Umutwe wa Sena.

Aljazeera yanditse ko umuntu umwe ari we bivugwa ko yakomerekeye muri iyi myigaragambyo.

Ubwo imyigaragambyo yakazaga umurego, Trump yashyize kuri Twitter amagambo anenga Visi Perezida, Mike Pence, wari uhagarariye igikorwa cyo kubarura amajwi, asaba abayoboke be gusigara amahoro.

Umuntu umwe ngo ni we winjiye muri Sena, ahita avuga mu ijwi riranguruye ati ‘Trump yatsinze amatora.’

Mu kuburizamo ibi bikorwa by’abigaragambya, Polisi yabakangishije imbunda, inabamishamo imyuka iryana mu maso.

Amafoto yakwirakwiriye agaragaza ko abari inyuma ya Trump binjiye basenye ibipangu ndetse banarwanya Polisi yabitambikaga.

Abayobozi ku Isi bamaganye Trump n’ibibera muri USA hamwe n’abonmu ishyaka rye

Senateri Lindsey Graham wo muri Leta ya Caroline y’Epfo asanzwe ari inshuti ya Donald Trump ndetse ni uwo mu ishyaka rya Republican, yavuze ko ibyabaye bihagije, ashyigikiye ko Joe Biden wo mu ishyaka rya Democrates bahanganye ari we watsinze amatora.

Yagize ati “ Ibyabaye birahagije. Joe Biden na Kamala Harris batowe byemewe n’amategeko, kandi umwe azaba Perezida undi amubere Visi Perezida wa Leta zunze ubumwe za America tariki 20 Mutarama.”

Yamaganye imvururu ziri kubera muri America.

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau yavuze ko abatuye igihugu ke babajwe n’igitero kuri Demokarasi.

Perezida wa Argentine, Alberto Fernandez na we yavuze ko ashyigikiye Joe Biden watowe kandi ko yamaganye imvururu.

Ivan Duque uyobora Colombia yamaganye biriya bikorwa avuga ko ashyigikiye Congress (Abasenateri n’Abadepite).

Perezida wa Chile, Sebastian Pinera na we yamaganye ibikorwa avuga ko bibangamiye inzira ya Demokarasi.

Abategetsi batandukanye ku isi bagiye bamagana ibyabaye muri America.

Source: Aljazeera 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.