Birangiye uzayobora USA yemejwe

Nyuma y’imvururu nyinshi ndetse n’amagambo y’urudashira yiganjemo ‘Twibwe amajwi’ ku ruhande rwa Trump, birangiye Joe Biden ukomoka mu ishyaka ry’Abademocrate yemejwe na Sena mu buryo budasubirwaho nka Perezida watowe wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyi ntsinzi ya Biden hiyongereyeho intsinzi y’abasenateri b’abademocrate babiri, ku matora yari ategerejwe muri Leta ya Georgia yagombaga kwemeza ubwiganze bw’ishyaka ry’abademocrate muri sena ari nayo ifata ibyemezo bya nyuma muri iki gihugu. Izi ntsinzi zombi zitezweho kuzorohereza Perezida Biden gushyira mu bikorwa intego yihaye bimworoheye ubwo azaba yatangiye imirimo ku itariki 20 Mutarama 2021.…

SOMA INKURU

Itsinzi ya AS Kigali iyikesha Covid-19 -Sadate

Uwahoze ari Perezida wa Rayon Sports, agakurwaho nyuma yo kwamaganwa bikomeye n’abafana bayo batari bake, Munyakazi Sadate yacyuriye bikomeye  AS Kigali ko yafashijwe na COVID-19 gusezerera KCCA muri CAF Confederation cup nyuma y’uko itsinzwe ibitego 3-1 ku wa Gatatu, ariko igakomeza kuko yari yahawe impamba y’ibitego 2-0 mu mukino ubanza bari bateye mpaga iriya kipe. AS Kigali ihagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup, yasabwaga kudatsindwa ikinyuranyo cy’ibitego bitatu mu mukino w’ijonjora wabereye muri Uganda ejo hashize kuwa gatatu tariki 6 Mutarama 2020. Ibitego bitatu bya KCCA…

SOMA INKURU

Barasaba Perezida kuzahura umubano wabo n’u Rwanda

Abaturage bo mu Karere ka Kisoro kiganjemo abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, basabye Perezida wa Uganda,Yoweri Kaguta Museveni ko natorerwa indi manda yazita ku kuzahura umubano n’u Rwanda kubera ko gufunga imipaka byabagizeho ingaruka nyinshi. Iki cyifuzo abaturage bakigaragarije Perezida Museveni ubwo yari yagiye muri aka gace mu bikorwa byo kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’igihugu. Abayoboke bo mu ishyaka rye rya NRM bo muri aka gace bavuze ko bamwitezeho gusubukura ubuhahirane n’u Rwanda, ubwo azaba atsinze amatora ya Perezida azaba kuwa 14 Mutarama 2021. Rose Kabagenyi uhagarariye abagore ba Kisoro mu Nteko Ishinga…

SOMA INKURU

Trump n’abayoboke be baba bagiye gutesha agaciro ubuhangage bwa USA

Nyuma y’aho Isi yose yari itegerezanyije amatsiko iyemezwa ry’ugiye kuyobora igihugu cy’igihangage ku isi “USA”, Kuri uyu wa gatatu tariki 6 Mutarama 2021 ibihumbi by’abaturage bashyigikiye Donald Trump binjiye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika ubwo abayigize bari bateranye ngo bemeze intsinzi y’uwatowe Joe Biden. Abitabiriye iyi myigaragambyo barushije imbaraga abapolisi barinda Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, ndetse bamwe babaca mu rihumye barinjira. Mu kurinda abadepite n’abasenateri hari abasabwe kuguma mu biro byabo mu gihe abandi bajyanywe ahantu hatekanye  kurushaho. Ahagana saa tatu z’ijoro ubwo abasenateri baganiraga ku ngingo yazamuwe…

SOMA INKURU

Covid-19 ikomeje kwivugana abatari bake mu Rwanda no ku isi

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Mutarama 2021, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje urupfu rw’abantu babiri bazize icyorezo cya COVID-19, bakaba ari umugore w’imyaka 42 n’umugabo w’imyaka 55 bo mu Mujyi wa Kigali, batuma umubare w’abamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda ugera ku 112. Ni mu gihe uyu munsi kandi hatangajwe abarwayi bashya 103 barimo abo mu Mujyi wa Kigali 82, Rubavu 6, Musanze 3, Huye 3, Muhanga 2, Nyanza 2, Ruhango 1, Rusizi 1, Burera 1, Kayonza 1, na Nyagatare 1. Muri rusange, abamaze gutahurwaho icyo cyorezo kuva muri Werurwe ubwo umurwayi wa…

SOMA INKURU