Ingaruka zo guhagarika ingendo zijya muri RDC hirindwa Ebola


Umuyobozi w’Ikigo cya Afurika gishinzwe kugenzura no gukumira indwara, Dr John Nkengasong mu kiganiro n’abanyamakuru i Addis-Abeba muri Ethiopia kuwa Gatanu w’iki cyumweru, yasabye ko amabwiriza yo guhagarika ingendo zijya cyangwa ziva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yahagarara, aho yemeje ko izi ngamba zo guhagarika ingendo nta musaruro zatanga.

Guhagarika urujya n’uruza muri RDC bifatwa nka kimwe mu byakwirakwiza ebola mu buryo bwihuse

Yashimangiye ko kubuza abaturage kugenderana ntacyo byageraho ahubwo byakongera urujya n’uruza rw’abaturage rutemewe n’amategeko bikagabanya uburyo bw’ubugenzuzi bityo bikongera ibyago byo gukwirakwiza Ebola.

Iki gitekerezo kinashyigikiwe na sosiyete sivile ndetse n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri RDC, aho bemeza ko bafite ubwoba ko hashobora kuba ikibazo mu bukungu gitewe n’ihungabana ry’ubucuruzi mu Burasirazuba bw’igihugu ku mipaka ya Uganda, u Rwanda n’u Burundi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima “OMS”, riherutse naryo kugaragaza ko hakwiye ingamba zikomeye zikumira ko Ebola yambuka umupaka ikinjira mu Rwanda, zitarimo gufunga umupaka kuko byazana izindi ngaruka zihariye.

Kuwa Gatatu tariki 17Nyakanga 2019, i Geneve mu Busuwisi habereye inama yahuje akanama kashyiriweho gukurikirana Ebola muri Repubulika          Iharanira Demokarasi ya Congo,  kaganiraga ku mabwiriza mpuzamahanga mu kurwanya iyi ndwara.

Nk’uko inyandiko mvugo y’iyo nama ibigaragaza, “abantu 15 000 bambuka umupaka bava i Goma binjira mu Rwanda buri munsi, cyane ko Goma ari ahantu hagirana ibikorwa byinshi by’ubucuruzi n’u Rwanda. Gufunga uyu mupaka byagira ingaruka zikomeye ku baturage ba Goma bigatuma bashakira igisubizo mu bundi buryo”.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.