Ibibazo by’amakimbirane mu miryango bikemuwe haba harwanyijwe ibindi byinshi- Min Nyirahabimana


Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Solina Nyirahabimana, yatangaje ko iyo ibibazo by’amakimbirane mu miryango bikemuwe haba harwanyijwe ibindi byinshi biyashamikiyeho nk’igwingira ry’abana, guta ishuri, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ubukene n’ibindi.

Ibi akaba yarabitangaje ubwo yasozaga umwiherero w’iminsi itatu w’abagize Inama njyanama, abayobozi b’amashami mu karere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge, abahagarariye abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere, abikorera n’abandi bose hamwe 64.

Ni umwiherero wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubumwe bwacu nizo mbaraga zacu, duharanire gushyashyanira umuturage”, wafatiwemo imyanzuro 14, irimo kurushaho gutanga serivisi nziza ku baturage, gukemura bimwe mu bibazo bikibangamiye iterambere ryabo n’indi.

Abajyanama bashya bamenye inshingano zabo biyemeza kurusha gukorera ubuvugizi ibibazo by
Abajyanama bashya

Umujyanama mu Nama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo, Rugwizangoga Elysé, avuga ko umwiherero waziye igihe kuko bamwe mu bajyanama ari bashya muri izo nshingano.

Ati “Abaturage batwitegeho ubuvugizi, kubafasha mu bibazo bafite, kubegera tukabatega amatwi kandi tukababera abavugizi mu bibazo byose bafite.”

Minisitiri Nyirahabimana yasabye abari mu mwiherero gufasha abaturage gukemura amakimbirane mu miryango, kuko ibindi bibazo byose ariyo bishingiraho.

Ati “Iyo bakemuye amakimbirane mu miryango bikemura n’ibindi bibazo bishamikiyeho, kuko imiryango irimo amakimbirane iba ifite ibindi bibazo byinshi n’ubukene, kuko baba badafatanya kubera kudashyira hamwe.  Ikibazo cy’amakimbirane mu miryango wagikemuye wakemura n’ibindi bishamikiyeho.”

 

Ange KAYITESI

IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.