Rusizi: Batunguwe n’igihano bahawe nyuma yo guhohotera umucamanza


Kuri uyu wa Gatatu, tariki 11 Kanama 2021, abagore umunani bari bakurikiranywe n’urukiko rw’ibanze rwa Kamembe, bane bahamijwe icyaha  rubakatira igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu ya miliyoni 1, batungurwa bavuga ko batari bazi ko ibyo bakoze ari icyaha, abandi bagirwa abere, bahita banarekurwa.
Abaregwa gusagarira Umucamanza bo babwiye urukiko ko ibyo bakoze batari bazi ko bigize icyaha cyatuma bagezwa imbere y’ubutabera. Bavuze ko uko iminsi bamaze bafunze babonye uburemere bw’icyaha bakoze abaregwa basabye urukiko guca inkoni izamba ari nako basaba imbabazi.

Mu iburanisha, Ubushinjacyaha bwasobanuye ko hari amashusho menshi yagiye hanze harimo bamwe mu bagore basobanuraga ikibazo cyabo cy’ukuntu hari umuntu wabariganyije amafaranga y’ikimina yari yarabashyizemo.

Ubushinjacyaha bwakomeje bugaragaza ko muri ayo mashusho hari aho abagore bagaragara basagarira inzego z’ubutabera ari naho ibikorwa byabo bigaragarira bikaba ari nabyo bigize icyaha bihanwa n’ingingo z’amategeko bwagaragarije urukiko.

Umushinjacyaha yari yasabye ko urukiko rwategeka ko abaregwaga bose uko ari umunani bahamwa n’icyaha ndetse bagafungwa umwaka n’amezi atandatu.

Me Ruremesha Nicolas uri mu bunganira abaregwa yabwiye urukiko ko ibyakozwe na bariya bagore babitewe n’agahinda kenshi ko kubura imitungo yabo yagiye mu maherere.

Uyu munyamategeko yasobanuye ko muri ako gahinda habayemo kutamenya amategeko. Ari naho yahereye asaba ko barekurwa.

Me Ndikumana Elisée na we wunganira abaregwa yabwiye urukiko ko hakwitabwa cyane ku mashusho yafashwe kuko nta hantu na hamwe hagaragara aba bagore bakubita umucamanza.

Yabwiye Urukiko ko ibyakozwe byatewe no kutamenya amategeko ko ariko ikindi gikomeye cyatumye bifata indi ntera ari uko urukiko nta bashinzwe umutekano barurinda bikaba byaratumye aba bagore basagariye umucamanza bumva ko bari mu kuri.

Icyemezo cy’urukiko cyasomwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu Umucamanza yategetse ko bane mu baregwa bahanishwa igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe bagakomereza igifungo muri gereza n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw.

Umucamanza yakomeje avuga ko iyi hazabu aba bagore baciwe bagomba kuyitanga mu gihe kitarenze amezi abiri. Yibukije ko abaregwa bafite iminsi 30 yo kujuririra icyemezo cy’urukiko mu gihe batanyuzwe n’umwanzuro.

 

UWITONZE Euphrasie 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.