Rwatubyaye ukinira Rayon Sports ashobora gukomereza ruhago muri Tanzaniya

  Mu gihe habura iminsi itanu ngo isoko ryo kugura rifungurwe muri Tanzania, Yanga Africans iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona igeze ku munsi wa 12, iri mu biganiro na myugariro w’umunyarwanda Abdul Rwatubyaye w’imyaka 22, iyi kipe ikaba yiteguye kumutangaho ibihumbi 40 by’amadolari angina n’amafaranga asaga miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda. Uyu mukinnyi yagoye Yanga mu mikino ine amaze guhangana nayo, ibiri yahuye nayo ari muri APR FC mu mwaka wa 2015 n’ibiri yahuye nayo muri CAF Confederation Cup y’uyu mwaka ari kumwe na Rayon Sports. Ikinyamakuru ‘Mwanaspoti’…

SOMA INKURU

Umutoza mukuru wa Kiyovu Sport yasezeye

Ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki 24 Ukwakira 2018 nibwo inkuru yageze imusozi ko umutoza Cassa Mbungo André yasezeye akava mu ikipe ya Kiyovu Sport, kuri ubu imurimo imishahara y’amezi arenga atatu (3) cyo kimwe n’abakinnyi bayisanzwemo dore ko n’abayisinyemo batarabona ibyo bagombwa n’ikipe. Cassa Mbungo André wari umaze umwaka w’imikino 2017-2018 muri Kiyovu Sport ari umutoza mukuru, yasezeye kuri iyi mirimo nyuma y’ikibazo cy’amikoro kirambye muri iyi kipe yambara icyatsi n’umweru. Cassa Mbungo watoje amakipe nka SEC Academy, AS Kigali, Police FC, Sunrise FC, yari yageze muri Kiyovu Sport…

SOMA INKURU

Inama ya FIFA mu mujyi wa Kigali

Ku itariki 25 na 26 Ukwakira 2018 mu cyumba cy’inama cya Kigali Convention Center mu Rwanda hateganyijwe Inama y’Ubuyobozi bw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi “FIFA” izayoborwa n’Umuyobozi wayo Giovanni Infantino , ikaba  iya kabiri muri eshatu ziterana buri mwaka, ikaba iziga byinshi birimo no kwemeza imishinga y’amarushanwa abiri mashya ashobora gutangira mu mwaka wa 2021. Mu nama iheruka uyu muyobozi yabwiye abanyamuryango ba FIFA ko hashobora gushyirwaho Igikombe cy’Isi gito gishobora kwitwa ’Final 8’ cyajya cyitabirwa n’amakipe umunani meza kurusha andi ku Isi. Iki gikombe cyajya gikinirwa buri myaka ibiri…

SOMA INKURU

Ingimbi z’amavubi zizacakirana n’iza RDC ejo

Ejo kuwa Gatatu tariki 14 Ugushyingo 2018 nibwo ingimbi z’Amavubi y’u Rwanda zizahangana n’Ingwe za RDC mu batarengeje imyaka 23 mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23, uyu mukino ukazabera mu Mujyi wa Rubavu, aho aya makipe yombi azaba ahatanira umwanya mu makipe umunani azakina igikombe cya Afurika cy’iki cyiciro, kizabera mu Misiri kuva tariki 8 kugeza kuri 22 Ugushyingo 2019. Muri iyi mikino amakipe ane azagera muri ½ azatsindira itike y’imikino Olempiki izabera mu Buyapani. Umuvugizi wa FERWAFA Bonnie Mugabe yatangaje ko byakozwe mu rwego rwo korohereza…

SOMA INKURU

Yatangaje ko nta bwoba afite bwo guhangana na APR FC hamwe na Rayon Sports

Masudi Djuma wasinyiye AS Kigali amasezerano y’umwaka umwe,yabwiye abanyamakuru ko ikipe 2 z’ibigugu mu Rwanda APR FC na Rayon Sports zisimburana mu gutwara ibikombe bya shampiyona andi makipe azitinya kubw’ ibigwi byazo bigatuma ziyatsinda zikegukana ibikombe ubutitsa,  ariko yatangaje ko agiye guhangana nazo muri uyu mwaka kugira ngo arebe ko yazitwara igikombe cya shampiyona, kuko yemeje ko adatinya na gato ariya makipe. Masudi yavuze ko impamvu yasinyiye AS Kigali amasezerano y’umwaka umwe ari uko yifuza kongera kwerekeza hanze nyuma yo gutandukana na Simba SC, kubera kutumvikana n’umutoza mukuru Masudi yakoresheje…

SOMA INKURU

Masudi Djuma yijeje AS Kigali igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda

Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ukwakira 2018 ku gicamunsi nibwo umutoza Masudi Djuma  abakunzi b’umupira w’amaguru bita ‘Commando’ yerekanywe ku mugaragaro nk’Umutoza mushya wa AS Kigali. ibi byabaye nyuma y’aho tariki 17 Ukwakira 2018 aribwo AS Kigali yari yamaze kwemeza uyu mutoza Djuma nk’Umutoza Mukuru wayo, nyuma yo gutandukana na Eric Nshimiyimana wayitoje kuva mu mwaka wa 2014. Masudi Djuma nyuma yo kwerekanwa  ku mugaragaro yahise yiha inshingano zo kwegukana igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda. Ati “Ntabwo mfite byinshi byo gutangaza kuko sindahura n’abakinnyi banjye ngo dufatire hamwe ingamba…

SOMA INKURU

AS Kigali yabonye umutoza mushya

Umutoza Mu cyumweru gishize nibwo byemejwe ko Masudi wari umutoza Wungirije wa Simba Sports Club, yatandukanye n’iyi kipe yo muri Tanzania kubera kutumvikana n’Umutoza Mukuru wayo, Umubiligi Patrick Uassems. Kuri ubu Masudi Djuma yasinye muri AS Kigali nk’umutoza mukuru, aho yahawe amasezerano y’umwaka umwe ngo asimbure Nshimiyimana Eric. Masudi w’imyaka 41 yakinnye umupira w’amaguru mu makipe atandukanye nka Prince Louis FC, Inter Stars FC z’i Burundi, APR FC, Rayon Sports na Kiyovu sports ikipe zo mu Rwanda. Masudi Djuma yabaye umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu y’u Burundi, atoza Rayon Sports…

SOMA INKURU

Amahirwe y’Amavubi yo kwerekeza muri CAN 2019 yayoyotse

Amavubi abuze gato ngo abone amanota 3 ya mbere mu mikino yo gushaka itike yo kwerekeza muri CAN 2019 izabera muri Cameroon, kuko inganyije igitego 1-1 na Guinea mu mukino Kagere Meddie yahushijemo igitego cyari cyabazwe ,ku munota wa nyuma.  Amavubi yatangiye umupira ari ku rwego rwo hejuru ndetse ahererekanya cyane yaje gutsindwa igitego ku munota wa 33 gitsinzwe na Martinez Jose Kante ku burangare bwa myugariro Ombolenga Fitina watinye kwataka umusore Kamano wa Guinea agatanga umupira mwiza mu rubuga rw’amahina. Nubwo Mashami yari yakoze impinduka nyinshi mu ikipe yabanje…

SOMA INKURU

Umuhungu wa Christiano Ronaldo akomeje kwerekana ko ubuhanga bwa se nawe abwibitseho

Umuhungu w’imfura ya Cristiano Ronaldo witwa Cristiano Junior yaraye atsinze ibitego bibiri bidasanzwe mu mikino ya Juventus y’abatarengeje imyaka 9, byatumye isi yose icika ururondogoro. Muri uyu mukino umwana wa Cristiano yagaragaje ko kugera ikirenge mu cya se atari ibyo ashakisha, kuko yatsinze ibitego 2 birimo icyo yacenze ba myugariro bose b’ikipe bakinaga atera mu izamu ndetse n’icyo yateye ishoti rikomeye umunyezamu ntabashe kurikuramo. Cristiano Ronaldo yashyize ku mbuga nkoranyambaga amashusho y’ibi bitego byatumye benshi bacika ururondogoro, bamubwira ko ake kashobotse uyu muhungu we agiye kumukura ku ntebe. Abafana ba…

SOMA INKURU

Rayon Sports yabonye umutoza wungirije mushya

Nk’uko Muvunyi Paul uyobora Rayon Sports yabitangaje, umutoza mukuru Robertinho yasabye ko bamuhindurira umutoza wungirije, Gatera Moussa, agasimbuzwa Mwiseneza Djamal wakiniye Rayon sports imyaka icyenda, ibi rero Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwabyumvise vuba bwemeza ko Mwiseneza Djamal agiye gusezera ku gukina atangire akazi k’umutoza wungirije muri Rayon Sports, Nyuma y’imyaka 11 yari amaze akina umupira w’amaguru muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda. Ibi rero byabaye ubwo umutoza mukuru Robertinho yamenyesheje abayobozi b’ikipe ye ko yifuza kwegukana ibikombe byombi by’imbere mu gihugu, igikombe cya shampiyona n’igikombe cy’Amahoro, ibi rero kubigeraho…

SOMA INKURU