Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko byamaze kugaragara ko hirya no hino mu baturage hari icyorezo cya Covid-19 ku buryo bukabije ari nayo mpamvu hafashwe ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwira ryacyo. Ni nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa Mbere tariki 21 Kamena 2021, iyobowe n’Umukuru w’Igihugu yafatiwemo imyanzuro irimo ingamba nshya zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, zirimo amasaha abantu badakwiye kurenza bataragera mu ngo zabo ndetse no guhagarika ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’intara ndetse n’izihuza uturere. Muri rusange mu byemezo bikomeye byayifatiwemo harimo ko ingendo zibujijwe guhera…
SOMA INKURUCategory: Ubuzima
Polisi yahagurukiye kwibutsa abakoresha umuhanda ingamba zo guhashya Covid-19
Polisi y’u Rwanda ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ku wa Kane tariki ya 17 Kamena 2021, ryatangije ubukangurambaga buzamara icyumweru ku bakoresha umuhanda bose. Ubu bukangurambaga bugamije kubakangurira gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zashyizweho na Leta zigamije kurwanya no gukumira ikwirakwira rya Covid-19, Polisi y’u Rwanda ikabibutsa ko kuzikurikiza ari inshingano za buri muturarwanda. Intego y’ubu bukangurambaga ni ukongera kwibutsa abakoresha umuhanda barimo abatwara imodoka, amapikipiki, abatwara ibinyamitende n’abagenda n’amaguru kwambara neza agapfukamunwa nk’uko bikwiye, gukaraba intoki n’isabune n’amazi meza, kugera mu rugo ku masaha yagenwe, kubahiriza guhana…
SOMA INKURUIbikorwa biteganyijwe mu kwizihiza umunsi ngarukamwaka wo gutanga amaraso
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Kamena 2021, u Rwanda rurifatanya n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga ngaruka mwaka wahariwe gutanga amaraso, ku nsangnyamatsiko igira iti “Tanga amaraso ahabwa abarwayi, abatuye Isi bakomeze bagire ubuzima.” Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cyo gutanga amaraso mu Rwanda (NCBT) buratangaza ko kuri uyu munsi wahariwe kongera ubukangurambaga bugamije kugaragariza abatuye Isi agaciro ko gutanga amaraso hahembwa abaturarwanda 10 b’indashyikirwa bagize uruhare mu gutabara ubuzima bw’abantu mu mwaka ushize wa 2020. Abo bakorerabushake batoranyijwe mu bandi batabaye imbabare bafashisha amaraso mu Gihugu hose mu mwka ushize,…
SOMA INKURUIbindi byiciro bigiye guhabwa inkingo za Phizer
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima “RBC”, kibinyujije kuri Twitter cyatangaje ko none kuwa Kabiri tariki ya 8 Kamena 2021, hazatangira igikorwa cyo gutanga inkingo za Pfizer mu cyiciro gishya haherewe ku bakuze bafite imyaka 75. Inkingo zigera ku 50 300 zo mu bwoko bwa Pfizer zagejejwe ku bitaro n’Ibigo Nderabuzima bya Leta hirya no hino mu gihugu, aho biteganyijwe ko zitangira gutangwa kuri uyu wa Kabiri. Abagiye gukingirwa bazaba bakurikiye ibindi byiciro byahawe uru rukingo haba doze ya mbere n’iya kabiri, kuko ibikorwa byo gukingira mu Rwanda byatangiye ku wa 5…
SOMA INKURURwanda: Menya aho Covid-19 yibasiye kurusha ahandi n’abo imaze guhitana
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko muri Kigali arii ho habonetse abanduye benshi bangana na 338, Musanze 95, Rusizi 47, Kamonyi 38 mu gihe muri Bugesera, Gisagara, Rutsiro, Nyagatare, Rwamagana na Nyamasheke nta murwayi mushya wabonetsemo. Abarwayi bashya 811 babonetse mu bipimo 6766 byafashwe mu masaha 24 yashize bituma umubare w’abamaze kwandura mu Rwanda uba 43396 mu bipimo 1.677512 bimaze gufatwa kuva muri Werurwe 2020. Abantu icyenda bahitanywe na Coronavirus bituma umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo ugera kuri 479 mu gihe abanduye ari 811, muri bo harimo abagore bane barimo uw’imyaka 82…
SOMA INKURUIbyo utaruzi kuri VIH SIDA
Igihe cyose umuntu agize icyo yikeka yumva ko ashobora kuba yaranduye virusi itera SIDA (HIV) biba byiza kwihutira kwipimisha kugira ngo amenye uko ahagaze, uretse ko hari bimwe mu bimenyetso ushobora kwibonaho mu gihe haba hari aho wahuriye n’inzira umuntu yanduriramo virusi itera SIDA (gusangira inshinge cyangwa inzembe ndetse n’ibindi bikoresho bikomeretsa, gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye n’ubundi buryo bunyuranye), ukaba wamenya ko amaraso yawe yinjiriwe dore ko hatangwa inama ko biba byiza kwicara umuntu azi uko ahagaze, yaba yaragize ibyago byo kwandura agatangira imiti igabanya ubukana bwa SIDA hakiri kare…
SOMA INKURUIkintu cy’ingenzi mu buzima bw’umuntu ufite VIH SIDA
Amakuru dukesha “Igitabo indyo nziza ni isoko y’impinduka nziza mu buzima” avuga ko iyo umuntu ufite virusi itera SIDA akoze imyitozo ngororamubiri bituma yumva ashaka kurya, bikaba ari byiza kuko bimwongerera imbaraga mu mubiri, bityo bikamwongerera iminsi yo kubaho kandi ari mu buzima bwiza. Iki gitabo gikomeze kigira giti “Imyitozo ngororamubiri ituma umuntu yumva amerewe neza, igafasha ufite virusi itera SIDA gukomeza kugira ubuzima bwiza. Inyitozo ngororamubiri ibuza ingingo guhinamirana, ikanatuma imitsi y’umubiri itarya umuntu ikanakomera,umutima ugakora neza kandi n’amaraso agatembera neza. Umuntu ufite virusi itera SIDA agomba gukora imyitozo…
SOMA INKURUUruhare rw’ababyeyi mu gutiza umurindi igwingira ry’abana
Byagaragaye bamwe mu babyeyi batiza umurindi igwingira n’imirire mibi mu bana babo bakiri munsi y’imyaka itandatu y’amavuko, kubera ko na bo barwaye bwaki bose bakaba bakeneye kuvurwa izo ndwara zigira ingaruka ku muryango no ku gihugu mu gihe gito n’ikirekire. Niyakire Aline utuye mu kagari ka Rukira, umurenge wa Huye mu karere ka Huye, atanga ubuhamya bw’ukuntu yisanze atagira amashereka akagira ngo ni ibibazo bisanzwe bibaho ku babyeyi nyamara na we akeneye kuvurwa imirire mibi. Yabimenye igihe yajyaga kwivuza icyo kibazo ku Kigo Nderabuzima cya Sovu giherereye muri uwo murenge…
SOMA INKURUNubwo zakuriweho TVA ibiciro byakomeje gutumbagira ihurizo ku bazikoresha
Mu kwezi k’ Ugushyingo mu mwaka wa 2019, nibwo Leta yasohoye itangazo rivuga ko umusoro ku nyogeragaciro ku bikoresho byifashishwa n’igitsina gore mu gihe cy’imihango “Cotex” ukuweho hagamijwe ko bidahenda abagore n’abakobwa babikenera buri kwezi, ariko kugeza ubu ababikoresha batangaza ko ibiciro bitigeze bigabanuka ahubwo bigenda bizamuka umunsi ku wundi. Abakobwa n’abagore batandukanye batangaje ko nyuma y’uko iyi misoro ikuweho nta cyahindutse bitewe n’uko ipaki imwe ya Cotex iri kugura amafaranga 1000Frw cyangwa hejuru yayo. Hari uwagize ati “Njyewe igihe mperukira ku isoko cotex ya super yaguraga hagati y’amafaranga 700Frw…
SOMA INKURUUmunyekongo wabyariye mu nzira ahunga iruka ry’ibirunga yatangaje byinshi
Mawazo Devotha, Umunyekongo wabyariye mu nzira yerekeza mu Karere ka Rubavu ahunga iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo giherereye muri Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yahisemo kwita umwana we Umutoni kubera uko yakiranywe urugwiro mu Rwanda. Iruka ry’icyo kirunga ryatumye ku ruhande rw’u Rwanda hahungira Abanyekongo hafi ibihumbi 10, bakigera mu Rwanda bakiranwa urugwiro na bagenzi babo b’Abanyarwanda ndetse n’ubuyobozi. Ku Cyumweru nyuma y’aho iki kirunga gihagaritse kuruka, abenshi muri aba basuye mu gihugu cyabo, gusa abandi bahitamo kuba bari mu Rwanda kubera ko batarizera uko iwabo hifashe. Kugeza ubu Abanyekongo…
SOMA INKURU