Abakuru b’igisirikare cya Ukraine barimo kurushaho kotswa igitutu kijyanye n’igitero cya misile Uburusiya buherutse kugaba, byemezwa ko cyishe kikanakomeretsa abasirikare benshi ba Ukraine. Ibitangazamakuru byo muri Ukraine hamwe n’imbuga za internet zo mu Burusiya zitangaza amakuru ajyanye n’igisirikare, bivuga ko abasirikare ba Ukraine barenga 20 biciwe mu muhango wo gutanga ibihembo wabaye ku wa gatanu hafi y’imirongo y’imbere y’ahabera urugamba mu majyepfo ya Ukraine. Igisirikare cya Ukraine ntikiratanga imibare y’abapfuye n’abakomeretse muri icyo gitero cyo mu karere ka Zaporizhzhia, cyise “akaga”. Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko ibyabaye “byashoboraga…
SOMA INKURUCategory: Amakuru yo mu Mahanga
Imirwano hagati ya Israel na Hamas ikomeje gufata indi ntera, abaturage ariko bicwa
Ingabo za Israel (IDF) zavuze ko abasirikare bayo bari mu mirwano yo kurasana begeranye n’abarwanyi ba Hamas, barimo gukora ibitero byo kuza bakarasa bakiruka basubira mu miyoboro yo munsi y’ubutaka. Umuryango w’Abibumbye (ONU/UN) uvuga ko ane mu mashuri yawo arimo gukoreshwa nk’ahantu ho kwikinga yangijwe, ukaba uburira ko ikibazo cy’ubucye bw’amazi kirimo kurushaho gukomera. Minisiteri y’ubuzima igenzurwa na Hamas ivuga ko Abanya-Palestine barenga 9,000 ari bo bamaze kwicwa kugeza ubu. Ku wa kane, ishami rya ONU rikora ibikorwa by’ubutabazi (UNRWA) ryavuze ko ane mu mashuri yaryo akoreshwa nk’ahantu ho kwikinga yangijwe…
SOMA INKURUUSA yashyize ukuri hanze ku bijyanye n’abasirikare bayo muri Gaza
Ingingo yo kuba abasirikare ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bajya i Gaza yagarutsweho ku wa Gatatu tariki 1 Ugushyingo 2023, mu kiganiro Umuvugizi w’itsinda rishinzwe ibijyanye n’umutekano w’igihugu muri White House, John Kirby, yagiranye n’itangazamakuru. Ni ikiganiro cyabaye mu gihe hari hashize iminsi hacaracara amakuru avuga ko abasirikare ba Amerika baba baramaze kugera i Gaza. Ati “Nta gahunda ihari cyangwa ubushake bwo kohereza abasirikare ba Amerika ku rugamba i Gaza, haba uyu munsi cyangwa mu bihe biri imbere.” Yakomeje avuga ko icyo Amerika iri gukora ari ukureba uko abatuye…
SOMA INKURUUbudage bwasabye imbabazi ku byaha bwakoreye Tanzania mu bukoloni
Perezida w’Ubudage yavuze ko atewe “isoni” n’ibikorwa by’ubugome bukabije igihugu cye cyakoreye Abanya-Tanzania mu gihe cy’ubukoloni. Abasirikare b’Ubudage bishe abantu hafi 300,000 mu gihe cy’ubwigomeke bw’umutwe wa Maji Maji mu ntangiriro y’imyaka ya 1900, bwabaye zimwe mu mvururu zo kurwanya ubukoloni ziciwemo abantu benshi cyane. Perezida w’Ubudage Frank-Walter Steinmeier yabivuze ku wa gatatu ari mu nzu ndangamurage y’i Songea, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Tanzania, aho izo mvururu zabereye. Yagize ati: “Ndifuza gusaba imbabazi kubera ibyo Abadage bakoreye abakurambere banyu hano. “Ibyabereye hano ni amateka dusangiye, amateka y’abakurambere banyu n’amateka…
SOMA INKURUIki ni igihe cy’intambara, nta gahenge kagomba kubaho- Benjamin Netanyahu
Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yavuze ko nta gahenge kagomba kubaho mu ntambara na Hamas, avuga ko iki ari “igihe cy’intambara”. Mu kiganiro n’abanyamakuru ari i Tel Aviv mu ijoro ryo ku wa mbere, Netanyahu yavuze ko ashaka gusobanura neza aho Israel ihagaze, agira ati: “Nkuko Amerika itari kwemera agahenge nyuma y’iraswa rya Pearl Harbour [bikozwe n’igisirikare cy’Ubuyapani mu ntambara ya kabiri y’isi] cyangwa nyuma y’igitero cy’iterabwoba cyo ku itariki ya 11 Nzeri (9) [mu 2001], Israel ntizemera guhagarika imirwano na Hamas nyuma y’ibitero biteye ubwoba byo ku itariki…
SOMA INKURUIhohoterwa rikomeye ribera mu mashuri abatamugariyemo bibaviramo urupfu
Caleb Mwangi yarakubiswe cyane ku ishuri yigaho muri Kenya nyuma yuko ariye ibiryo by’inyongera byo ku ifunguro rya mu gitondo, kuburyo yagiye muri ‘coma’ akamara iminsi 11 avurirwa mu cyumba cy’indembe. Se, Fred Mwangi, ati: “Ubwo nahageraga, ntiyashoboraga kuva mu gitanda cye. Ntiyashoboraga kuvuga.” Ibi bimaze imyaka hafi ibiri bibaye, icyo gihe Caleb yari afite imyaka 13. Ubu aho yicaye hagati ya nyina na se mu ntebe y’imisego mu rugo iwabo i Mombasa, umujyi wo muri Kenya ukora ku nyanja, avuga ko rimwe na rimwe hari ubwo ata ubwenge ntamenye…
SOMA INKURUIsiraheli yigambye kumena amabombe mu duce 400 two muri Gaza
Igisirikare cya Israel (IDF) kivuga ko cyateye ibice bigera kuri 400 muri Gaza mu masaha 24 ashize, bivuye kuri 320 catangaje ejo mu kiringo nk’ico nyene. Mu butumwa yacishije kuri X (yahoze yitwa Twitter), IDF ivuga ko mu bice yateye harimo abarwanyi ba Hamas barimo bitegura gutera ibisasu bya muzinga muri Israel, hamwe n’inzira yo mu kuzimu yifashishwa na Hamas mu kwinjira muri Israel iciye mu kiyaga. Ivuga kandi ko ibigo bikoreshwa n’ingabo zihagarariye intambara hamwe n’ibice bibikwamo intwaro mu misigiti yasenwe. IDF yongeraho ko “izakomeza ibitero mu ntumbero yo…
SOMA INKURUBarack Obama yitandukanyije na Israel ku bikorwa byayo muri Gaza
Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, yavuze ko bimwe mu bikorwa bya Israel mu ntambara ihanganyemo n’Umutwe wa Hamas, birimo nko gukata imiyoboro y’amazi no kubuza ibiryo kugera muri Gaza, bishobora gutera ibindi bibazo ku buryo byatuma imyitwarire ya Palestine ihinduka mu gihe kiri imbere. Obama yavuze ko ibikorwa ibyo aribyo byose by’Ingabo za Israel byirengagiza uburenganzira bwa muntu, bishobora guteza ibindi bibazo. Ati “Umwanzuro wa Guverinoma ya Israel wo kwima ibiryo, amazi n’amashanyarazi abaturage bo muri Gaza, bishobora kuzambya ibintu bigashyira ubuzima mu kaga,…
SOMA INKURUYanze umushahara agenerwa nka perezida
Perezida w’inzibacyuho wa Gabon, Generali Brice Oligui Nguema, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Ukwakira 2023, yatangaje ko atazigera afata umushahara agenerwa nka perezida muri iki gihe cyose cy’inzibacyho. Nguema yavuze ko amafaranga yari kuzahebwa azajya mu bikorwa byo gufasha abaturage. Mu gihe we azakomeza gufata umushahara yarasanzwe afata nk’ukuriye Umutwe w’abasirikare bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu. Itaganzo ryasohotse nijoro ku wa gatatu rigasomwa n’umuvugizi w’ubu butegetsi, rivuga ko Jenerali Nguema yafashe uyu mwanzuro kubera ko “azi ibibazo byihutirwa igihugu kirimo mu mibereho n’ibyo abaturage benshi ba Gabon bifuza”. Colonel…
SOMA INKURUAmafoto yagaragaje isura nshya y’imyitozo y’ingabo za FARDC
Abazungu bivugwa ko ari Ababiligi n’ubwo nta kibyerekana, bagaragaye mu mashusho yashyizwe kuri X n’umwe mu banyamakuru bo muri DRC bari gutoza ingabo z’iki gihugu. Aya mashusho atangajwe nyuma y’uko Leta y’u Rwanda isabye amahanga guhagurukira ikibazo cy’abacanshuro DRC yahaye akazi ngo baze bakorane n’abarwanyi bihurije mucyo bise Wazalendo, iri rikaba ari ihuriro rikorana bya hafi n’ingabo za DRC. Abo bazungu bari gutoreza ingabo za DRC ahitwa Lwama, abo basirikare bari gutozwa bakaba ari abo mu batayo ya 31. U Rwanda ruvuga ko abacanshuro b’Abazungu bagera 2000 bamaze igihe runaka…
SOMA INKURU