Icyo Minisitiri Gatabazi avuga ku ikumirwa ry’abafana ku bibuga


Mu mpera z’Ukuboza ni bwo abafana bongeye gukumirwa ku bibuga mu gihe nta mezi ane yari ashize bemerewe kwitabira amarushanwa y’imbere mu gihugu. Basabwaga kuba barikingije ndetse bafite ibisubizo byo mu masaha 48 bigaragaza ko bipimishije COVID-19, ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yari yitabiriye umukino wahuje Rayon Sports na Musanze FC yatangaje ko ikibazo cy’abafana bakumiriwe ku kibuga kizwi ariko kirikwigwaho.

Minisitiri  Gatabazi yagize ati “Murabizi ko mu mpera z’uyu mwaka haje ubwoko bushya bwa COVID-19 ‘Omicron’ butuma dutinya ko ubwandu bushobora kwiyongera, dusaba ko imikino yaba ihagaze ubwayo, none twaganiriye muri Leta dusanga imikino yatangira mu buryo bwatekerewejo ko bagomba kwipimisha inshuro ebyiri mu cyumweru kandi na Leta ikabigiramo uruhare kugira ngo ifashe amakipe.”

Minisitiri yashimangiye ko hagenda hasuzumwa icyo kibazo cy’abafana batajya ku kibuga nk’ibindi, harebwa n’umubare w’abamaze kwikingiza mu gihugu,  kandi ibyo abaturage bavuga birumvikana, ubuyobozi bw’igihugu bwumva ibyifuzo byabo.

Kuwa 14 Werurwe 2020 ni bwo abafana bakumiwe ku bibuga bwa mbere nyuma y’uko icyorezo cya COVID-19 cyari kimaze kugera mu Rwanda, nyuma y’amezi 17, muri Kanama 2021, basubiye ku bibuga mu buryo bwuzuye, bemererwa kwitabira amarushanwa y’imbere mu gihugu aho basabwaga kuba barikingije ndetse bipimishije COVID-19, ariko ibi ntibyarambye kuko kuwa 19 Ukuboza 2021 hashyizweho amabwiriza mashya abakumira nyuma y’uko hadutse ubwoko bushya bwa COVID-19 “Omicron” bwatumye umubare w’abandura covid-19 wongeye gutumbagira mu Rwanda.

 

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.