Parike y’Akagera yakiriye inkura 30 z’umweru


Kuri uyu wa Mbere, Pariki y’Akagera yakiriye inkura z’umweru 30 zaturutse muri Afurika y’Epfo, zikaba zaje ziyongera ku zindi nkura 26 z’umukara zari zisanzwe muri iyi pariki y’igihugu y’Akagera.

Urwego rushinzwe iterambere mu Rwanda, RDB rwo ruvuga ko izi nkura zitezweho kongera amadovise ava mu bukerarugendo.

Izi nkura zivuye muri Afurika y’Epfo mu cyanya gikomye cya Phinda kugira ngo zigere mu Rwanda byasabye amasaha 40, bihwanye n’ibirometero ibihumbi 3,400 kugira ngo zigere muri pariki y’Akagera.

Zigeze mu Rwanda ku mpano ibintu byagizwemo uruhare n’inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’icyanya gikomye cya Phinda, urwego rushinzwe kwihutisha iterambere (RDB) n’umuherwe w’umunyamerika, Buffett Howard na African Parks.

Umuyobozi mukuru w’agateganyo ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Kageruka Ariella avuga ko kuzana inkuru muri pariki y’Akagera ari ikintu cy’ingenzi mu guteza imbere ubukerarugendo.

Jes Gruner umuyobozi wa African Parks mu karere ari nayo icunga parike y’akagera kandi yanagize uruhare mu kuzana izi nkura z’umweru, avuga ko inkura ziri mu nyamanswa zirimo gukendera ku isi kuko zikunze kwibasirwa na barushimusi.

Yagize ati “Mbere na mbere twazanye izi nkura mu rwego rwo gusigasira inkura kuko nta bukerarugendo bw’inkura bwabaho mu gihe nta nkura zihari, reka habeho gahunda yo kubungabunga inkuru ibyo turabikoze. Izi nkura z’umweru zikunda ubusabane ahantu hisanzuye ntizitinya, zizajya zigararagara mu bukerarugendo, uko abakerarugendo biyongera niko amafaranga atangwa ku baturage yiyingera kuko hatangwa 7% by’ayinjiye.”

Biteganyijwe ko nyuma y’imyaka 2 zimwe muri izi nkura zizatangira kubyara.

 

Ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.