Rubavu: Icyo urubyiruko rwatujwe na Unity Club Intwararumuri rutangaza ku buzima rubayemo


Ntawumenyumunsi Jean Pierre afite imyaka 32 na Ikinyange Virginie, bombi ni imfubyi, kuva bakiri abana barerewe mu cyahoze ari ikigo cy’imfubyi cya Orpherinat Noel de Nyundo cyaje gufungwa kugira ngo abana barererwe mu miryango.

Aba bari muri 20 bamaze imyaka 8 mu buzima bushya bwo kuba mu nzu zabo batujwemo mu Mudugudu wiswe Imparanira-Kwigira bubakiwe n’Umurango Unity Club Intwararumuri.

Ni inzu 20 ziri mu Mudugudu wa Bushengo Akagari ka Gikombe mu Murenge wa Rubavu, zubatswe mu buryo bugezweho bw’inzu 4 muri imwe bizwi nka 4 in one kandi buri imwe ifite ibyumba 3, salon n’urukarabiro.

Uru rubyiruko ruvuga ko nyuma yo kubakirwa izi nzu byabagaruriye icyizere cy’ejo hazaza, bagashimira Umuryango Unity Club Intwararumuri wababareye umubyeyi.

Dr Charles Muligande Umunyamuryango wa Unity Club Intwararumuri avuga ko abagizwe imfubyi na Jenoside yakorewe Abatutsi badakWiye guheranwa n’agahinda, kuko igihugu kibafite ku mutima.

Mu gihe hizihizwa isabukuru y’imyaka 25 ishize Umuryango Unity Club Intwararumuri ushinzwe, uru rubyiruko rwishimira ko rwashoboye kwiga amashuri makuru na Kaminuza, bamwe bihangira imirimo ishingiye ahanini ku bucuruzi ndetse abandi bashoboye gushinga ingo zabo.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.