Obamacare yongeye guhabwa agaciro


Obamacare ni gahunda iteganya ko buri munyamerika wese udafite ubundi bwishingizi bw’ubuzima, agomba kwishinganisha muri Obamacare cyangwa agacibwa amande, ariko mu mwaka wa 2017, Inteko ya Amerika yari yiganjemo abo mu ishyaka ry’Aba-Républicain, yasaga nk’iyayitesheje agaciro.

Ariko abacamanza barindwi mu icyenda b’Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika, bategetse ko iyi gahunda y’ubwishingizi ya Obamacare igumaho, nyuma y’uko Leta 17 zirangajwe imbere n’iya Texas zari zisabye ko ivanwaho.

Ni gahunda izwi nka Affordable Care Act (ACA), ariko yamenyekanye cyane nka Obamacare wanayisinye mu itegeko mu 2010 ubwo yatangizwaga ku mugaragaro, ni uburyo busa nk’ubwisungane mu kwivuza bugamije gufasha abadafite amikoro ahagije kugira ngo mu gihe barwaye, bavuzwe ku kiguzi gito.

Yari inshuro ya gatatu Obamacare iregewe inkiko, uretse ko kuba yemejwe n’Urukiko rw’Ikirenga, bitanga icyizere cy’uko Abanyamerika miliyoni 30 bayikoreshaga bazakomeza kuyungukiramo.

Obamacare iteganya ko umuntu ashobora kuguma ku bwishingizi bw’ababyeyi be kugeza ku myaka 26, kandi ibigo by’ubwishingizi ntibyemerewe kwanga kwakira umusanzu w’abantu basanganywe izindi ndwara z’ubuzima.

 

UMUMARASHAVU T. Janat 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.