Butera Knowless mu isura nshya mu muziki


Kuwa w’iki cyumweru turi gusoza tariki 14 Kamena nibwo Butera Knowless yashyize ku isoko Album ye ya gatanu yise ‘Inzora’, iriho indirimbo 11, muri zo harimo iyo  yise “Asante”, anavuga impamvu Aline Gahongayire ariwe muhanzi wenyine ukora indirimbo zihimbaza Imana yifuje ko  bayikorana.

Iyi Album kandi iriho indirimbo zirimo ‘Uwo uzakunda’, ‘Akantu’ yakoranye na Social Mula, ‘Up’ yakoranye na Navio na ‘Bado’ yahuriyemo na Ykee Benda bo muri Uganda, ‘Nahise mbimenya’ ye na King James, ‘Confuser’ Platini P, ‘Muzabonana’ na ‘Ikofi’ yahuriyemo Nel Ngabo, Platini P, Igor Mabano na Tom Close.

Iyi ndirimbo ya Butera Knowless na Aline Gahongayire bise ‘Asante’ cyangwa ‘urakoze’ mu rurimi rw’Ikinyarwanda yiganjemo amagambo yo gushimira Imana.

Hari aho baririmba bati “Asante, nciye bugufi Mana. Uko unyitaho Mana ku mbabazi zawe. Reka mvuge nti ntujya utuma nkorwa n’isoni, uhorana nanjye iteka.”

Butera Knowless yatangaje ko guhimba iyi ndirimbo yabitekereje ashaka kwerekana ko mu bizabaho byose umuntu aba akwiriye gushima Imana.

Ati “Guhimba iyi ndirimbo nabitekereje nshaka kwerekana ko mu bizabaho byose tugomba kubaho dushima. Ntabwo nari gukora ikintu nka kiriya kinini [album] ngo mbure gushima Imana yabinshoboje.”

“Indirimbo njye na Gahongayire twayanditse muri uyu mwaka mu bihe twari turimo gukora album. Indirimbo ya mbere yagombaga kuba ihimbaza Imana kuko niyo ya mbere.”

Yavuze ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyari kimaze igihe kandi yaba we, umugabo we Ishimwe Clément ndetse na Aline Gahongayire bose bifuzaga ko ibaho.

Ati “Igitekerezo ni icya twese kuko twari tubifitemo gahunda. Ari njye, Clément na Gahongayire twari tubifitemo gahunda. Numvaga byanga bikunze kuri album hagomba kuba hariho indirimbo ihimbaza Imana hanyuma na Aline Gahongayire twari dufitanye gahunda yo gukora kuva kera.

 

TWAHIRWA Iris 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.