Nyuma y’imyaka 31 ari umwanzi w’ibidukikije aratanga inama kuri ba rushimusi


Barora Leonidas wiyemerera ko yinjiye mu bikorwa byo gushimuta inyamaswa kuva mu 1963 akageza mu 1994, atangaza ko nta nyamaswa yo muri parike y’ibirungu atariyeho uretse ingagi nayo akaba yarayitinyiraga kuba imeze nk’abantu, yemeza ko ibi bikorwa nta nyungu bigira akaba anashishikariza abumva barya inyama babangamiye ibidukikije kubireka.

Barora utuye mu mudugududu wa Nyakigina, akagari ka Nyabigoma, umurenge wa Kinigi, mu karere ka Musanze yemeza ko amaze kureka ibikorwa byo gushimuta inyamanswa zo muri parike y’Ibirunga yagiye mu kigo cyahurije hamwe ba rushimusi ndetse n’ababakomokaho basaga 1000 kibafasha kwiteza imbere.

Ati “Natangiranye n’iki kigo, ariko cyaramfashije cyane, gituma ndihira abana banjye bariga, ubu mfite umuhungu warangije amashuri makuru ubu ni pasiteri, nabashije kwigurira imirima ubu yahaye umugore wanjye icyo akora kandi n’imibereho yarahindutse kuko iyo nshatse inyama ndazihaha ntagombye kujya kwangiza ibidukikije”.

Barora agira inama abagifite umutima wo kuba ba rushimusi ko babivamo, bakayoboka amashyirahamwe abafasha kwiteza imbere aho kwigira ibyigomeke banangiza ibidukikije.

Umuyobozi wa Parike National y’Ibirunga avuga ku ngamba zo gukumira ba rushimusi

Umuyobozi wa Parike National  y’Ibirunga Uwingeri Prosper yemeje ko ibikorwa bya ba rushimusi byacitse ko ndetse uwo bafashe cyangwa baketse habaho kubigisha ku bufatanye n’inzego hamwe n’amakoperative y’abahoze ari ba rushimusi ndetse bakinjizwa mu nyungu z’ubukerarugendo.

Ati “ubushobozi bwose bubonetse yaba ubwa RDB cyangwa umutungo waturutse muri parike 10% yayo akoreshwa mu gukemura ibibazo rusange muri byo hakaba harimo no guteza imbere za koperative z’abahoze ari ba rushimusi”.

Uyu muyobozi wa parike yatangaje ko mu mirenge 12 ikikije parike y’ibirungo harimo koperative zirenga 40, zifite abanyamuryango basaga 5000, aba bakaba bagira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga parike.

Kuba ba rushimusi barahinduye umuvuno bakayoboka inzira yo kurengera ibidukikije barikengeye kuko hasohotse itegeko muri 2018 ryo kurinda ibidukikije, rigena ibihano n’amande ku uwangije ibidukikije ava ku mafaranga 300,000frs kugeza kuri miliyoni 10.

Ikigo Barora avuga imyato cyamufashije kwiteza imbere aho ahora umunsi ku wundi ataramira abakigana kitwa “Iby’Iwacu Cultural Village” giherereye mu murenge wa Kinigi, kikaba cyaratangijwe n’uwitwa Sabuhoro Eduin mu mwaka wa 2006 aho yahurije hamwe abahoze ari ba rushimusi basaga 1000 aho bakora imirimo inyuranye irimo gukora ibihangano, kubicuruza, ubuhanzi, ubworozi, ubuhinzi n’ibindi umusaruro uvuyemo hamwe n’amafaranga yinjizwa n’abatemberera iki kigo hakagira agenerwa abanyamuryango.

Barora yerekana uko yarasa inyamaswa iyo yabaga ari ku muhigo

https://m.youtube.com/watch?v=286rlNqDRPE&feature=youtu.be

 

NIKUZE NKUSI Diane 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.