Uruhande rwa Robert Mugabe ku matora yo kuri uyu wa mbere


Robert Mugabe wahoze ayoboye igihugu cya Zimbabwe habura umunsi umwe ngo amatora abe, kuri iki cyumweru nibwo yatangaje ko atazashyigikira uwamusimbuye muri Zanu-PF, Emmerson Mnangagwa nyuma yo kwirukanwa ku ngufu mu ishyaka yishingiye.Yagize ati “Sinshobora gutora abo banteje ibibazo,” yakomeje agira ati: “Nzakora amahitamo yanjye mu bandi bakandida 22.”

Abanyazimbabwe barajya mu matora kuri uyu wa Mbere, itariki 30 Nyakanga mu matora ya mbere Mugabe atazaba arimo kuva yakurwa ku butegetsi mu Ugushyingo mu mwaka ushize.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru ari mu rugo iwe I Harare kuri iki Cyumweru, uwahoze ari perezida wa Zimbabwe yongeye kuvuga ko yirukanwe ku butegetsi mu rwego rw’ihirika ry’ubutegetsi rya gisirikare kandi ko yavuye ku butegetsi yirinda amakimbirane.

Yavuze ko ubu yifuriza Nelson Chemisa, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, MDC, ibyiza mu matora yo kuri uyu wa Mbere agira ati: “Asa nk’urimo gukora neza, kandi naramuka atowe mwifurije ibyiza.”

Ubwo yabazwaga n’umunyamakuru wa BBC, Fergal Keane niba yifuza kubona Chemisa ajya ku butegetsi muri Zimbabwe, Robert Mugabe w’imyaka 94 y’amavuko yerekanye ko ari we mukandida wenyine ukwiye.

Yakomeje avuga ko yizeye ko amatora yo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere azakuraho guverinoma ya gisirikare akabagarurira iyubahirizwa ry’itegeko nshinga.

Umukambwe Robert Mugabe kandi yahakanye ko ubwo yari akiri ku butegetsi yateganyaga kuzabusigira umugore we, Grace Mugabe, avuga ko ari ibyavugwaga bitagira epfo na ruguru, yongeraho ko ahubwo kuva yakwirukanwa ku butegetsi abaturage ba Zimbabwe baboshye.

Kuri uyu wa Mbere rero abaturage miliyoni 5 ba Zimbabwe bararamukira mu matora kuri bamwe ari bube ari aya mbere abaye mu myaka 38 Robert Mugabe atayarimo. Bazatora umukuru w’igihugu, abagize inteko ishinga amategeko ndetse banatore ku nzego z’ibanze. Ku mwanya w’umukuru w’igihugu hakaba harimo abakandida 23 bazahatana.

Abahabwa amahirwe yo kuzavamo uwegukana intsinzi ni abakandida babiri; Emmerson Mnangagwa w’imyaka 75 wa Zanu-PF, ndetse na Nelson Chemisa w’imyaka 40 w’ishyaka MDC.

Igihozo Uwase Justine


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.