Col (Rtd) Nsengimana Augustin, wahoze mu ngabo za Ex-FAR ndetse akaba yaranagize inshingano zikomeye mu mutwe wa FDLR, yatangaje ko bamwe mu bayobozi b’uyu mutwe bagiye bashinjwa gucuruza abagore n’abakobwa, bakabashyikiriza abarwanyi b’imitwe ya Mai Mai n’abasirikare ba FARDC, hagamijwe gushimangira imikoranire no kubona amakuru y’ubutasi.
Nsengimana, wavuye mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akerekeza muri Zaïre, yavuze ko ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byagiye bikorerwa abagore n’abakobwa mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bimwe bikaba byarajyanaga n’imikoranire y’abarwanyi b’imitwe itandukanye.
Mu buhamya bwe, yasobanuye ko hari abayobozi ba FDLR bashinjwaga gutanga abagore n’abakobwa ku barwanyi ba Mai Mai no ku basirikare ba FARDC, kugira ngo babashimishe, babagirire icyizere kandi babone amakuru ashobora kubafasha mu bikorwa bya gisirikare.
Yagize ati: “Hari n’irindi tsinda ry’abakobwa bagiye bagurishwa na bamwe mu bayobozi bo muri FDLR, cyangwa bakabatanga mu bayobozi b’aba-Mai Mai n’abasirikare bo muri FARDC, kugira ngo nibura bazabashe kwigarurira imitima y’abo basirikare ba FARDC ndetse n’abo bayobozi, ndetse hanagamijwe n’uko ngo bazajya babaha amakuru.”
Yongeyeho ko hari abifuzaga kubona abakobwa bakoresheje abayobozi ba FDLR bari bafitanye umubano, bakumvikana ku mafaranga yatangwaga kugira ngo ibyo byifuzo bishyirwe mu bikorwa.
Ati: “Umu-Mai Mai wifuje umukobwa, cyangwa umusirikare wa FARDC wifuje umukobwa aziranye n’umuyobozi runaka wo muri FDLR, kenshi hari abo banyuragaho bari bazi ko baborohereza muri ubwo buryo. Akamunyuraho akamubwira ngo ‘Ndifuza umukobwa runaka, nzamubona nte?’ Undi akamubwira ngo ‘Uranshakira amafaranga angahe? Mpa amadolari ibihumbi bitanu, mpa amadolari igihumbi!’”
Nsengimana yanagarutse ku mirwano yabaye mu 2011 hagati y’abarwanyi ba FDLR n’imitwe ya Mai Mai, avuga ko yaturutse ku makimbirane ajyanye n’ibikorwa byo gusahura amatungo no kwica abaturage byashinjwaga abarwanyi ba FDLR.
Yasobanuye ko ayo makimbirane yatumye abarwanyi ba Mai Mai bashaka kwihimura ku miryango y’Abanyarwanda yari ifitanye isano n’abarwanyi ba FDLR, bikagira ingaruka zikomeye ku bagore n’abana.
Ati: “Ni intambara yaturutse ku bikorwa bibi Aba-FDLR bari bakoreye imiryango y’Aba-Mai Mai, harimo kubasahura amatungo, kubicira abantu, noneho Aba-Mai Mai aho bari hose muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru, baza guterana biga uburyo bagomba kwirukana Aba-FDLR.”
Yakomeje avuga ko muri iyo mirwano hari abari barafashe icyemezo cyo kwica abagore b’Abanyarwanda bari batuye muri utwo duce, ndetse n’abana babo.
Yagize ati: “Ariko biha intego y’uko utunze Umunyarwandakazi cyangwa usa na we, baba barabyaranye cyangwa batarabyaranye, agomba kubanza kumwica, utazamwica akaba ari we bazahana akaba ari we bica, kandi ko atagomba kumwica wenyine ko agomba kujyana n’abana babyaranye. Abanyarwandakazi bapfuye urw’urubozo bishwe n’Aba-Mai Mai muri icyo gihe.”
Uyu wahoze muri FDLR kandi yavuze ko mu 2010, mu gace ka Mwima muri RDC, habaye ibitero yashinje abasirikare ba FARDC, aho abagore n’abakobwa bahuye n’ihohoterwa rikomeye, bamwe muri bo bakahasiga ubuzima.
Urugendo rwo kuva muri FDLR no gutahuka mu Rwanda
Col (Rtd) Nsengimana Augustin ni umwe mu bantu bagize uruhare mu bikorwa bya FDLR kuva mu bihe byayo bya mbere. Mu gihe yari muri uyu mutwe, yagiye ahabwa inshingano zitandukanye mu buyobozi bwawo.
Yavuze ko yamaze imyaka 12 ayobora batayo mu mitwe ya ALiR na FDLR, nyuma aza kuba Umuyobozi Wungirije muri Réserve de Brigade ya FDLR. Igihe yafata icyemezo cyo gutahuka mu Rwanda mu 2015, yari Umujyanama mu by’umutekano n’igisirikare muri Perezidansi ya FDLR.
Yasobanuye ko ibibazo umuryango we wahuye na byo byagize uruhare mu cyemezo yafashe cyo kuva muri uwo mutwe.
Mu 2010, umugore we amaze kubyara, yari akeneye ubuvuzi bwihariye butabonetse mu gace bari batuyemo muri RDC. Ibyo byatumye asaba uruhushya rwo kujya kwivuriza mu Rwanda.
Mu 2014, umugore wa Nsengimana yasubiye muri RDC kumusura, nyuma bombi bongera gutahuka mu Rwanda. Icyo gihe, avuga ko abayobozi ba FDLR batangiye kumukekaho ubugambanyi, bashingiye ku kuba umugore we yari yaragiye mu Rwanda.
Ati: “Nagize ibyago bikomeye cyane, batangiye kuntakariza icyizere, ndetse bibatera impungenge baravuga ngo ‘Uriya muntu ufite umugore mu Rwanda ashobora kuzatugirira nabi.’ […] Bakavuga ngo ‘Wowe ko uri inyenzi, barakwica.’”
Yavuze ko nyuma y’ibi, yatangiye gukurikiranwa n’abantu yakekaga ko ari abatasi ba FDLR. Ibyo byiyongereye ku buzima bugoye bwo mu mashyamba, bituma afata icyemezo cyo kuva muri uwo mutwe burundu.
Mu gutahuka kwe, yabifashijwemo n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro muri RDC (MONUSCO).
Mu 2015, yageze mu Rwanda ajyanwa mu Kigo cya Mutobo, mu Karere ka Musanze, aho yamaze amezi atandatu ahabwa inyigisho zimufasha kwitegura gusubira mu buzima busanzwe.
Nyuma yo kuva muri icyo kigo, yabonye akazi mu ishami ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) mu Karere ka Rubavu, binyuze mu bufatanye bw’icyo kigo na Minisiteri y’Ingabo.
Yasabye abarwanyi ba FDLR gushyira intwaro hasi
Nyuma yo kuva muri FDLR no gusubira mu buzima busanzwe, Nsengimana yasabye abayobozi b’uyu mutwe guhagarika intambara bagashyira intwaro hasi, bagataha mu Rwanda.
Yavuze ko abari muri uyu mutwe bakwiye gusuzuma neza aho urugamba bamazemo imyaka rujyana, kuko abona ko nta mahirwe bafite yo kurutsinda.
Yagiriye kandi inama abarwanyi bakiri bato kutemera gukomeza gukoreshwa n’abayobozi babo, mu gihe imiryango y’abo bayobozi iba mu mahanga kandi ibayeho neza.
Ati: “Babanze barebe aho imiryango y’abo bayobozi iri, babanze barebe uko imiryango y’abo bayobozi ibayeho, bo bafite abana bari kwirukankana mu mashyamba abandi barajyanye abagore babo mu bihugu byiza by’i Burayi, baboherereza amafaranga kuri ayo basahura, […], ndetse n’ayo bahabwa na FARDC yabahembye yabageneye, amafaranga menshi n’ubundi ajya mu mifuka y’abo ‘ba-commanders’.”
Yashimangiye ko abarwanyi bakiri mu mashyamba bakwiye gufata icyemezo cyo gutahuka, bagasubira mu miryango yabo, bakareka intambara bakitabira ibikorwa by’iterambere ry’igihugu.
Ubuhamya bwa Nsengimana bugaragaza ibirego bikomeye byerekeye ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu ntambara zo mu burasirazuba bwa RDC, aho abagore n’abakobwa bashobora kuba baragize ingaruka z’imirwano n’imikoranire y’imitwe yitwaje intwaro. Ibi birego bisaba gukomeza gukusanya ubuhamya bw’abahuye n’ihohoterwa, kubushakira ibimenyetso bibushyigikira no kubugeza ku nzego zibifitiye ububasha kugira ngo ukuri kumenyekane n’ababigizemo uruhare babibazwe.
SOURCE: IGIHE
