Saidi Lugumi yongeye guteza urujijo ku mubano we na Alliah Cool


Amakuru y’umukinnyi wa filime nyarwanda Alliah Cool n’umunyemari wo muri Tanzania, Saidi Lugumi, yongeye kuvugisha abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma y’uko hagaragaye impinduka ku bantu uyu munyemari akurikira kuri Instagram.

Ibi bibaye nyuma y’igihe havugwa ko aba bombi bashobora kuba bafitanye umubano w’urukundo, nubwo nta wigeze agira icyo atangaza muri bo.

Ibyo abantu bafatiyeho ni ibikorwa byagaragaye kuri Instagram ya Saidi Lugumi, uzwi mu bucuruzi bw’intwaro. Bivugwa ko akurikira Alliah Cool gusa, uretse konti ya kompanyi ye ndetse akaba yarigeze no kugira icyo avuga ku ifoto ye, akamwita “umukunzi wanjye”.

Aya magambo yakuruye amatsiko menshi, bituma bamwe bakeka ko aba bombi bashobora kuba bari mu rukundo. Icyakora, ibyo bimenyetso ntibyigeze biherekezwa n’amagambo asobanutse yemeza ko koko bafitanye umubano wihariye.

Kuwa 21 Mata 2026, nibwo aya makuru yatangiye gukwirakwira cyane, akurikirwa n’ibitekerezo bitandukanye by’abakurikiranira hafi imyidagaduro.

Mu kiganiro Irigara, Alliah Cool yabajijwe ku makuru yamuhuzaga na Saidi Lugumi, ariko ntiyemeza ko ari ukuri. Ahubwo yavuze ko na we ibyo abantu bavugaga yabibonye nk’uko abandi babibonye, ashimangira ko nta ruhare yabigizemo.

Yagize ati: “Rero njyewe biriya bintu ntabwo mbisubizaho amagambo menshi, ariko uri bubyumve arahita amenya ibyo ari byo. Uko mwabibonye nanjye ni ko nabibonye.”

Yakomeje agira ati: “Nta ruhare na rumwe nabigizemo ngo bibeho, nanjye nabirebesheje amaso nk’ayo namwe mwabirebesheje, nta kintu mbiziho rwose.”

Ibi bisubizo byasize ikibazo cy’umubano we na Lugumi kitarasobanuka neza, kuko atigeze atangaza ko bari mu rukundo cyangwa ngo asobanure impamvu ayo makuru yari yakwirakwiye.

Ikindi cyatumye abantu bongera kwibaza ku mubano w’aba bombi ni uko Saidi Lugumi atakigaragara akurikira Alliah Cool kuri Instagram, ahubwo hagaragara konti ya kompanyi ye y’ubucuruzi bw’intwaro gusa.

Iyi mpinduka yatumye bamwe bibaza niba hari icyahindutse hagati yabo, mu gihe abandi bakomeje kwibaza niba koko hari umubano w’urukundo wari uhari kuva mu ntangiriro.

Nubwo bimeze bityo, kuba umuntu yaretse gukurikira undi ku mbuga nkoranyambaga ntibihita byemeza ko batandukanye cyangwa ko bari basanzwe bakundana. Kugeza ubu, nta bisobanuro byemeza impamvu y’iyo mpinduka biragaragara muri aya makuru.

Alliah Cool ni umwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda bazwi mu ruganda rwa sinema no mu myidagaduro muri rusange. Azwi kandi ku mbuga nkoranyambaga, aho akurikirwa n’abantu benshi.

Nubwo amakuru ajyanye n’ubuzima bwe bwite atakunze kuba nyirabayazana w’inkuru nyinshi, ibimenyetso byagiye bivugwa ko bimuhuje na Saidi Lugumi byatumye izina rye ryongera kugarukwaho cyane.

Icyakora, kugeza ubu, niba koko aba bombi barigeze kugirana umubano w’urukundo, niba hari icyawuhinduye cyangwa niba ari ibihuha byaturutse ku bikorwa byo ku mbuga nkoranyambaga, biracyategereje ibisobanuro by’ababigizemo uruhare.

 

 

 

INKURU YA TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment