Umuriro mu Burasirazuba bwo Hagati: Iran ntiyemera ibiganiro na USA


Umwuka w’intambara uriyongera mu Burasirazuba bwo Hagati, aho Iran yatangaje ko ititeguye ibiganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’aho ibitero byifatanyije na Isiraheli ku butaka bwayo byaguyemo abasirikare benshi kuva kuwa 28 Gashyantare 2026.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, imirwano yakomeye mu bice bitandukanye aho Amerika ifite ibirindiro birimo Doha muri Qatar, Kuwait na Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Impungege z’abaturage n’abashoramari zikomeje kwiyongera, aho bafite ubwoba ko intambara ishobora kumara igihe kirekire.

Abaturage n’abapolisi bahuye n’ingaruka z’ibi bitero bagaragaza ubwoba n’agahinda. Umuturage wo muri Qatar yavuze ati: “Twiyumvamo ubwoba buri gihe iyo indege zirasa hejuru y’umujyi wacu. Abantu bakomeretse, abandi barapfuye kandi ntabwo tuzi niba bitazakomeza.”

Raporo z’akarere zigaragaza ko muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu abantu batatu bapfuye, abandi 16 barakomereka, mu gihe muri Iran nibura 201 baguye mu bitero bya USA na Isiraheli, abandi 747 barakomereka. Isiraheli kandi yatangaje ko abantu icyenda bishwe, 121 barakomereka.

Perezida wa Amerika, Donald Trump, yagaragaje ko ibi bitero ari igisubizo ku mutekano w’igihugu cye, avuga ko ayoboye gahunda yo gukuraho abayobozi bakuru ba Iran harimo Ayatollah Ali Khamenei.

Ubuyobozi bwa Iran burasubiza buhamya ko Amerika na Isiraheli barenze ku mategeko mpuzamahanga. Ali Larijani, Umunyamabanga w’Inama Nkuru y’Umutekano ya Iran, yavuze ko ibi bitero byateye “icyuma mu mutima w’abaturage ba Iran” kandi byongereye umwete wo kwihorera.

Ati: “Izo mpfu ntizihagarika umutima wacu. Tuzakomeza kugeza igihe bazasaba imbabazi.”

Ubusesenguzi bugaragaza ko ibi bitero bishobora gutuma impande zombi zongera gukaza intambara, bigatera impungenge ku mutekano w’akarere n’amasoko mpuzamahanga.

 

 

 

INKURU YA TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment