Mu mujyi wa Rubavu hakomeje kugaragara abakobwa b’abangavu harimo n’abafite imyaka 13 bishora mu buraya, abenshi muri bo batangaza ko intandaro yo gushyira ubuzima bwabo mu kaga ari inzara, ubukene no kubura ababitaho, kugeza ubu bakaba bafite ibyago byinshi byo kwanduzwa virusi itera SIDA n’abagabo bababona nk’umuti.
Nk’uko byemezwa na Ugiriwabo Xaverine, uhagarariye Koperative y’abakora uburaya ariko biyemeje kubureka, “Abiyemeje guhinduka Gisenyi”, atangaza ko bamwe muri abo bana bashorwa mu buraya n’imiryango yabo cyangwa bakabura uburyo bwo kubaho bakabukora ku giti cyabo, ariko bari mu kaga ko kwanduzwa virusi itera SIDA n’abagabo babaruta babashukisha amafaranga hakiyongera kutagira amakuru abafasha kwirinda.
Imbogamizi mu kurinda abangavu bishoye mu buraya ni nyinshi…
Ugiriwabo ati: “Imbogamizi dufite kugeza ubu mu rugamba rwo kwirinda ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA, by’umwihariko mu bakora uburaya ni abana baza bakiri bato mu buraya ni ukuvuga kuva ku myaka 13 kuzamura, bamwe bakaba batagira itsinda na rimwe babarizwamo kugira ngo nabo bahabwe serivise zinyuranye dutangira ubuntu zibafasha kwirinda virusi itera SIDA.”
Akomeza atangaza ko indi mbogamizi mu gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA mu bishora mu buraya bakiri abana ari uburyo bugoranye bwo kubegera ndetse no kubaganiriza kuko abagize iyi koperative “Abiyemeje guhinduka Gisenyi” barakuze, batari mu kigero kimwe na bariya bana ngo babe babasha kubaganiriza mu buryo bwimbitse uko bakwirinda kwandura virusi itera SIDA.
Indi mbogamizi Ugiriwabo atangaza ni ikibazo cy’abagabo bakuze bafite imyumvire icicriritse ko nibaryamana n’abato bari mu buraya badakoresheje agakingirizo bibongerera amaraso bityo ubwandu bwa virusi itera SIDA bafite bukagabanuka.
Ati: “Ibi babigeraho babashukisha amafaranga menshi kandi ariyo baba baje bashaka mu buraya kandi bataranaganirijwe ngo bamenye uburyo bunyuranye bwabafasha kwirinda kwandura, ugasanga wa mugabo amwanduje virusi itera SIDA nawe yagera mu gace atuyemo akaryamana n’urubyiruko bangana virusi itera SIDA ikaba ikwirakwiriye mu buryo bworoshye kandi vuba mu rubyiruko gutyo.”
Ugiriwabo yakomeje anavuga ko hari n’indi mbogamizi yo kuba hari ubwo bimenyekana ko hari ukora uburaya utaruzuza imyaka 18, wakoze imibonano mpuzabitsina nta gakingirizo, bakihutira kumujyana kwa muganga kugira ngo ahabwe imiti imurinda kwandura virusi itera SIDA (PrEp), ahubwo akajyanwa muri ISANGE One Stop Center, akenshi bigatuma nta gihe gihagije ahabwa cya gahunda yo kubafasha (PrEp) ku buryo bwihuse cyangwa kubigisha uburyo bwo kwirinda.
Akaba asaba ko aba bangavu bishora mu buraya nabo bakitabwaho by’umwihariko nk’uko na kopearative yabo yahawe amahirwe yo kwitabwaho by’umwihariko bahabwa uburyo bunyuranye bubafasha kwirinda virusi itera SIDA kandi ku buntu.
Bahuriyemo n’uruva gusenya…
Twamuhaye izina rya Solange, afite imyaka 17, atangaza ubuzima buteye agahinda abayemo nyuma yo kwishora mu buraya ku myaka 14.
Ati: “Nagiye mu buraya mfite imyaka 14. Mama na we ni indaya. Nibwiraga ko mbikoze ngiye kubona ibyo nshaka. Ubu ndi ku miti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA ndetse mfite inda kandi sinzi se w’umwana.”
Uyu mwangavu avuga ko hari abagabo bamwemereraga amafaranga menshi ariko bakanga gukoresha agakingirizo, akaba anemeza ko ari nabo bashyize ubuzima bwe mu kaga.
Ati: “Bambwira ngo ‘uri muto, ndumva ntacyo wanyanduza’, abandi bakavuga ko niba baryamanye n’umwana muto nta gakingirizo bituma bongera kuba abasore ariko simenye icyo bashakaga kuvuga. Si ukuri ahubwo ni uko badufatirangaga mu burangare bwacu tukaba aritwe tubikururira.”
Twamuhaye izina rya Aline, afite imyaka 15, avuga ko yatangiye uburaya afite imyaka 13 ariko adashobora kumenya umubare w’abagabo baryamanye, cyangwa uwaba yaramwanduje virusi itera SIDA.
Ati: “Abagabo barenga 10 twaryamanye nta gakingirizo. Sinigeze menya n’uwari ufite virusi itera SIDA akaba yaranyanduje. Gusa iyo menya ko hari uburyo bufasha abakora uburaya bakanywa imiti ihoraho ibarinda kwandura mba narayifashe, kuko kuva namenya ko nanduye virusi itera SIDA, mba numva nta cyizere cy’ejo hazaza mfite. ”
Bamenye kwirinda ikibazo gikomeje kuba abana bato…
Koperative “Abiyemeje guhinduka Gisenyi” igizwe n’abanyamuryango 30, harimo umugabo umwe n’abagore 29 biyemeje kureka uburaya, bakora ubudozi bw’ibikorerwa mu Rwanda hamwe no guhanga udushya mu bukorikori ndetse banafasha bagenzi babo bakora uburaya kubona udukingirizo, amavuta yifashishwa mu gukora imibonano mpuzabitsina (lubrifiant) no kubigisha ndetse no kubaha uburyo bwo kwipima virusi itera SIDA ku buntu babinyujie mu matsinda baba bibumbiyemo agera kuri 50.
Iyi koperative itanga ubu bufasha ku bakora uburaya bagera ku 3564, muri bo 3000 bamaze kwisuzumisha kandi bazi uko bahagaze. Banabashishikariza kujya kwa muganga igihe habayeho ikibazo nk’agakingirizo kacitse cyangwa gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye bagahabwa imiti ibarinda kwandura (PrEP) ku batarandura.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) gitangaza ko ubushakashatsi ku bwandu bushya bwa virus itera SIDA, bwerekana ko mu bantu ibihumbi 3200 bandura virusi itera SIDA ku mwaka abiganjemo ari urubyiruko.
Tariki 1 Ukuboza 2024, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, wabereye mu karere ka Rubavu kanavugwaho kugira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA ku gipimo cyo hejuru, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin yagize ati: “Dufite icyiciro kigomba kwitabwaho, imibare nabonye muri iki gitondo ni uko abakora uburaya ari bo bibasiwe cyane na virusi itera SIDA ku kigero cya 35%.”
INKURU YA NIKUZE NKUSI Diane
