Mu gace gakungahaye ku mutungo kamere, kagaragara nk’isoko y’ubukungu, kamwe mu turere tw’u Rwanda, kishimirwa mu rwego rw’ubukerarugendo n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ariko muri iyo shusho itatse icyizere, Rubavu iracyafite ikibazo kidakumiriwe vuba cyarangiza bucece ubuzima bw’abahasohokera n’abahatuye. Ikibazo nyiri zina gishingiye ku “AGAKINGIRIZO” nk’imwe mu nkingi za mwamba mu kwirinda ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA.
Mu mujyi wa Rubavu habera ibirori bitandukanye, ubwiza nyaburanga buganwa n’abaturutse imihanda inyuranye, amajwi y’imodoka n’umuziki byiganjemo, ba mukerarugendo baza mu matsinda. Ariko mu byumba birenga 2,000 by’amacumbi aboneka muri uyu mujyi, hari igikenewe kurusha ibindi: “AGAKINGIRIZO.” Mu gihe amacumbi (lodges) n’amahoteli atahindura imikorere mu maguru mashya yaba ari inzira yagutse kuri virusi itera SIDA ikinjira bucece mu buzima bw’abatari bake.
Icyuho kidasobanutse…
Gahire Divine, umukozi kuri “Nengo Eden Park Hotel”, avuga ko bashobora guha umukiriya agakingirizo gusa ari uko agasabye aho bakirira abakiriya (reception), ariko ntibemerewe kugashyira mu cyumba.
Ati: “Ntabwo twagashyira mu byumba kuko hari ababibona nabi, umuntu yagasangamo agahita yibaza niba ari indiri y’ubusambanyi, bikaba byatuma atazagaruka bikadutwarira abakiriya.”
Gahire akomeza atangaza ko nubwo hoteli yabo ari imwe mu zihagazeho ku bijyanye n’ibiciro bitabuza ko wa mukiriya watinyutse kugasaba aba agomba kwishyura amafaranga 1000 ku gakingirizo.
Twagirayezu Maurice, uyobora icumbi rya “Havan” naryo riherereye mu mujyi wa Rubavu, ashimangira impungenge za ba nyiri mahoteli yo kuba gushyira udukingirizo mu byumba cyangwa ahagaragarira buri wese, byatuma abakiriya babafata nabi.
Ati: “Umukiriya ashobora kubona agakingirizo mu cyumba, akagira ati aha hantu hakorera indaya. Ibi bikaba byatuma bamwe bacika kuhacumbika.”
Umwe mu bakozi w’icumbi riherereye mu mujyi wa Rubavu, wadusabye kumugira ibanga kubera impamvu ze bwite yagize ati: “Hari igihe umukiriya aza ninjoro atiteguye igikorwa kimuzanye, agasanga natwe loge nta gakingirizo dufite. Tumubwira kwihangana akajya hanze kukagura. Ariko hari ubwo abifata nk’igitutsi, akanabyihorera. Icyo gihe, ubuzima bwe n’ubw’undi buba buri mu kaga.”
Jolly Bashagire, umukozi mu rugaga rw’abikorera “PSF” mu ishami ry’ubuzima avuga ko ibi bitangazwa n’abafite amahoteri n’amacumbi ari ikibazo gikomeye cy’imyumvire.
Ati: “Iyo utanga isabune, amashuka …, kuki utatanga agakingirizo? Agakingirizo katari mu cyumba ni icyuho cy’ubuzima. Si ugucuruza imibonano mpuzabitsina, ni serivisi y’ubuzima.”
Bashagire atangaza ko PSF iticaye iri gukora ubukangurambaga bugamije guhindura bene iyi myumvire y’abayobozi b’amacumbi n’amahoteli nubwo bikigoranye.
Ingaruka ntizibarika…
Uwo twahaye izina rya Nyirarukundo, ni umwe mu bagore bakora uburaya mu mujyi wa Rubavu kuva afite imyaka 17. Uyu munsi yanduye virusi itera SIDA, asigaye abarizwa mu itsinda y’abakora uburaya bacuruza amafi, yadutangarije uko yandujwe virusi itera SIDA.
Ati: “Nari ngeze kuri loge ziri hafi ya unama, umukiriya afite amafaranga menshi ambwira ko ashaka ko turyamana. Naramwemereye, ariko ambwira ko nta gakingirizo afite. Ntabwo na loge yari gafite, kandi hari ninjoro sinashoboye kujya kukagura hanze. Yahise ambwira ati ‘nta kibazo mfite reka turyamane ntiwangendana’. Urumva aho byarangiye.”
Yakomeje atangaza ko bitamaze amezi atatu, yatangiye kurwaragurika, ajya kwivuza, bamupimye basanga yaranduye virusi itera SIDA.
Ati: “Ntabwo ari njye njyenyine. Nzi abandi bakobwa batatu duhurira mu itsinda ry’iterambere twese twanduriye mu macumbi, batabashije kubona agakingirizo. Ibyo bintu tubona ari nk’ikindi cyorezo cyaturutse ku kwirengagizwa kuri iyo serivisi y’ibanze.”
Eric izina twamuhaye, ni umugabo w’imyaka 35, utuye mu murenge wa Nyamyumba. Mu buhamya bwe buteye agahinda, avuga uburyo uburangare bw’iminota mike bwamuhinduye igicibwa mu muryango we.
Ati: “Nagiye Gisenyi mu nama, njya gufata agasembuye, nicaye mu kabari, mpura n’umukobwa wambwiye amagambo y’ubwenge. Tujyana mu cyumba, ariko ntabwo twari twiteguye. Naramubwiye ngo ashake agakingirizo, ansubiza ko mu icumbi ntako bafite.”
Eric atangaza ko yemeye gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye. Hashize amezi 8, umugore we atangira kugira uburwayi bwa hato na hato. Barapimishijwe, basanga bombi baranduye virusi itera SIDA.
Ati: “Icyababaje kurushaho, ni uko umugore yari atwite. Umwana wacu w’imfura yapfuye amaze amezi atatu avutse, azize ibyuririzi byari byibasiye ubuhumekero. Ubu mba ndi kumva nk’uwishe abantu 2: umugore wanjye n’ umwana wacu.”
Eric akomeza agira ati: “Iyo loge iyo iza kugira agakingirizo, nari kubaho neza, umwana wanjye aba akiriho. Iki kibazo cyo kubura udukingirizo ni nk’imbarutso y’ubwicanyi butavugwa.”
Abatanze ubuhamya muri iyi nkuru bose bahuriza ku cyifuzo kimwe: Ko agakingirizo gakwiriye gushyirwa mu byumba. Bati: “Si igikorwa cy’urukozasoni, ahubwo ni ugutanga uburenganzira bwo kwirinda, butekanye kandi bwizewe.”
Minisiteri y’Ubuzima ikangurira buri wese mu kugira uruhare mu kwirinda ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA, dore ko mu bantu 100 bapfa ku munsi byibura muri bo 7 baba bishwe na SIDA.
INKURU YA NIKUZE NKUSI Diane
