Umweyo udasanzwe mu Rwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora


Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora “RCS” rwemeje urutonde rw’abakozi basabirwa igihano cyo kwirukanwa burundu mu kazi, bakurikiranyweho amakosa akomeye bakoze mu rwego rw’akazi, anyuranye n’imyitwarire ikwiye kubaranga.

Ibi rwabitangaje mu itangazo rwashyize hanze kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Gicurasi aho rwemeje ko rwakoze inama Nkuru kuwa 30 Mata 2024.

Urwego rw’igihugu rushinzwe igorora, RCS,kandi rwemeje ko abacungagereza 135 bari bamaze igihe kigera “ku mezi atanu” bafungiwe mu ishuri ry’amahugurwa ryarwo riherereye i Rwamagana bamaze kurekurwa.

Umuvugizi wa RCS, CSP Kubwimana Thérèse, yatangarije IGIHE ko aba bacungagereza bari bakurikiranweho amakosa atandukanye bafunguwe tariki ya 29 Mata 2024.

Uyu yaherukaga gutangaza ko hari abakozi bayo bari gukurikiranwa bitewe n’amakosa bakoze mu kazi.

Ibi yabitangaje nyuma y’inkuru yavugaga ko hari abacungagereza bafungiye mu Igororero rya Rwamagana bakoze imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara kubera gufungirwa impamvu batazi.

Amakuru yavugaga ko abo bacungagereza bigaragambije bakiyicisha inzara bose hamwe bageraga ku 135. Barimo abacungagereza bakomoka mu magereza atandukanye yo mu Rwanda ndetse n’abayobozi babo.

Abo bivugwa ko batangiye kwigarambya biyicisha inzara bemeza ko bazarya aruko babonye umuyobozi mukuru w’urwego rw’amagereza mu Rwanda bakamugezaho icyo bita “Akarengane” kabo.

Byavuzwe ko hari bamwe muri bo bafungiwe kugirana umubano wihariye n’abagororwa n’ibindi bakoze binyuranye n’amategeko abagenga.

 

 

 

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment