SADC ikomeje kuvugwaho kunanirwa ibyayizanye muri Congo


Ingabo za SADC zatangiye kugera muri DR Congo mu Ukuboza umwaka ushize, zitezweho umusaruro mu kugarura amahoro muri DRC nubwo kugeza ubu imirwano ikomeje by’umwihariko mu gace ka Masisi.

Africa y’Epfo yonyine bivugwa n’ibinyamakuru byaho ko yohereje abasirikare bagera ku 2,900 n’ibikoresho by’intambara.

Mu gihe ibihugu by’amahanga bikomeje gushyira imbaraga mu gukemura aya makimbirane mu nzira y’ibiganiro, biraboneka ko n’imirwano ishobora kudahagarara vuba.

Mu kwezi gushize, umusesenguzi kuri DR Congo w’ikigo International Crisis Group Onesphore Sembatumba yabwiye BBC ko impande zombi zakoresheje agahenge kaherukaga “mu kwitegura intambara kurusha kuyirangiza”.

Yagize ati: “Ibimenyetso byose ubu birerekana ko iminsi iri imbere ishobora kuba mibi.”

UBWANDITSI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment