Umunyerondo yivuganye umuntu i Huye


 

Ku mugoroba wo kuwa mbere mu Kagari ka Sovu mu Murenge wa Huye ho mu Karere ka Huye,umusore yishe mugenzi we amukubise ubuhiri amumenagura umutwe. Abaturanyi baravuga ko inzoga z’inkorano zitemewe n’urumogi byiganje muri aka gace ari byo biri inyuma y’uru rugomo.Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB asaba urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge ,bitewe n’ingaruka mbi bikomeje guteza.

Mu Kagali ka Sovu niho umunyerondo yakoreye amahano

Uyu Usanzwe azwi ku izina rya uwiringiye ukurikiranyweho kwica mugenzi we,abaturage bavuga ko bari basangiye inzoga ahantu mu rugo rw’umuturage,nyuma bagirana amakimbirane bararwana,ibyaje gutuma uwishwe yahise ngo ataha,ariko uyu wamwishe akamukurikira bakongera bakarwana akamwicira imbere y’aho yari acumbitse,akoresheje ubuhiri yamuhondaguye mu mutwe akawumena.

Aba baturage baravugako aka kagari ka Sovu karangwa n’urugomo ruturutse ku gusinda inzoga z’inkorano hamwe n’urumogi,dore ko uyu wakoze ibi ngo nyuma yo gufatwa n’abaturage banamusanganye urumogi mu mufuka.

Uwakoze ibi yahise atabwa muri yombi,ubu akaba ari mu maboko y’ubugenzacyaha. Umuvugizi w’agateganyo w’uru rwego rw’ubugenzacyaha RIB mu Rwanda MBABAZI Modeste yabwiye TV 1 ko uru rugomo rwaturutse ku biyobyabwenge usanga byiganje mu rubyiruko,anarukangurira kubireka bitewe n’ingaruka mbi biteza. MBABAZI yongeyeho ko uwakoze ibi ubu afitwe n’uru rwego RIB kugira ngo abazwe kuri ibi byaha akekwaho.

Icyatangaje aba baturage ariko, ngo ni uburyo uyu yari asanzwe ari mu banyerondo b’umwuga ,kandi binasanzwe bizwi ko akoresha ibiyobyabwenge. Aha aba baturage basaba gushyira ubushishozi mu gutoranya abantu nk’aba.

 

Ubwanditsi


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.