Urupfu rwa Mr Ibu rwashegeshe abakunzi ba Sinema


Inkuru y’urupfu rwa John Okafor, wamamaye cyane ku izina rya Mr Ibu yamenyekanye kuwa Gatandatu tariki 02 Werurwe, aho yaguye mu bitaro bya Evercare Hospital azize indwara y’umutima.

Perezida wa Nigeria Bola Ahmed Tinubu yavuze ko yababajwe cyane n’urupfa rwa John Okafor, wamamaye cyane ku izina rya Mr Ibu, ndetse ko Abanya-Nigeria batakaje umugabo wagize uruhare mu gukundisha amahanga sinema ya Nigeria.

Perezida Tinubu, yifatanyije mu kababaro n’umuryango wa Mr Ibu, mu itangazo ryashyizwe hanze ku Cyumweru tariki 03 Werurwe n’Umujyanama we wihariye ushinzwe itangazamakuru muri Perezidansi, Ajuri Ngelale.

Ni inkuru yaje kandi ikurikira iy’urupfu rw’undi mukinnyi wa sinema muri Nigeria witwa Tolani Quadri Oyebamiji, wari uzwi cyane ku izina rya Sisi Quadri nawe witabye Imana mu cyumweru gishize.

Iri tangazo, Perezida Tinubu, yavuze ko Nigeria ibuze bamwe mu bagabo bagize uruhare mu gushyira itafari ku musingi wa sinema ya Nigeria, ndetse bagashimisha abantu binyuze mu buryo budasanzwe bwuzuye ubuhanga mu gusetsa.

Muri ubu butumwa yagize ati: “Nigeria ibuze Abagabo b’abahanga mu gufasha abantu kugorora imbavu, bafite impano idasanzwe bakoreshaga mu kuzanira umunezero bagafasha no kuruhuka miliyoni z’Abanyanijeriya babinyujije mu buhanga n’ubwenge bwabo.”

Perezida Tinubu yavuze ko yifatanyije n’imiryango y’ababuze ababo, ndetse ko nubwo bitabye Imana ariko bari bakwiye kunezezwa ko bazahora bazirikanwa iteka kubw’ibikorwa byabo byabaye isoko y’ibyishimo kuri benshi.

Tinubu yavuze ko muri ibi bihe by’aakababaro yijeje ubufasha bwose imiryango y’abitabye Imana ndetse n’Ishyirahamwe ry’abakinnyi ba sinema muri muri Nigeria, n’indi miryango bahuriyemo.

Mr Ibu yitabye Imana nyuma y’igihe yamaze ahanganye n’uburwayi bwo kuvura kw’amaraso ku bice by’amaguru byatumye mu Ukuboza umwaka ushize abaganga bafata umwanzuro wo kumuca akaguru.

Uyu mugabo wari umaze imyaka 40 muri sinema ya Nigeria, Nollywood, yamenyekaniyemo cyane muri filime zirimo iyitwa “Mr Ibu and His Son” ari kumwe na Chinedu Ikedieze, “Police Recruit” “9 Wives”, “A Fool at 40”, “Ibu in Prison” n’izindi nyinshi.

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA KAYITESI Ange 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.