Gutora NKUNDIMFURA Rosette ni ukwiteganyiriza ejo hazaza


Nkundimfura Rosette ni umwe mu bari kwiyamamaza kujya mu Nteko Ishingamategeko y’Ibihugu biri muri Afurika y’Iburadirazuba ” EALA”, akaba umwe mu mpirimbanyi y’uburinganire n’ubwuzazanye ahora arajwe inshinga n’iterambere ry’umugore n’umukobwa.

NKUNDIMFURA Rosette arajwe inshinga n’iterambere ry’umugore n’umukobwa

Kuba impirimbanyi y’uburinganire n’ubwuzazanye yabitangiye akiri muto, aho yiga muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare yashinze ihuriro ry’abakobwa biga muri Kaminuza n’amashuri makuru, agamije kubigisha kwigira, kumenya kwicunga, guharanira kwiteza imbere ndetse akanabigisha kuba abayobozi bazana impinduka.

NKUNDIMFURA Rosette afite inararibonye mu bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye niyo mpamvu kumutora ari ukwiteganyiriza

Yakoze imyaka itanu muri MIGEPROF, ashinzwe kwinjiza ihame ry’uburinganire muri gahunda zose z’imiyoborere.

Yakoze imyaka ibiri muri ADRA Rwanda akora nk’impuguke mu buringanire n’ubwuzuzanye, ashinzwe kubaka ubushobozi.

Kuri ubu ari gukora gukora muri Pro Femmes/ Twese Hamwe aho ahora aharanira imibereho myiza, iterambere rizira ihohoterwa by’umugore n’umukobwa

NKUNDIMFURA Rosette yakoze byinshi bigomba gutuma buri mugore n’umukobwa amwibonamo

Yakoze byinshi Kandi aracyafite indoto zisobanutse

Ni umwe mu bagize uruhare mu kubakira ubushobozi ibyiciro bitandukanye harimo abagore, abagabo, abanyamakuru, abanyamadini n’abandi mu bijyanye n’ihame n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse no guharanira kwigira.

Yagize uruhare mu kwinjiza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu nzego zinyuranye.

Yagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwasinye anyuranye muri yo twavugamo nk’aya Beinjing, Maputo n’andi.

Yagize uruhare mu gufasha abagore mu kubasha gufata ibyemezo byo kujya mu buyobozi

Yafashije abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka yaba mu kubahugura ndetse no kubaha amafaranga

Yakoze ubushakashatsi bunyuranye harimo ingaruka za covid-19 ku burezi bw’umwana w’umukobwa, ubwo yakoze ku myuga bwamweretse ko hari imyuga abakobwa n’abagore bihezaho kandi ari yo itanga amafaranga bakiga ibitabateza imbere cyangwa ngo bibavane mu bushomeri

NKUNDIMFURA Rosette si inararibonye gusa mu buringanire n’ubwuzuzanye afite n’undi mwihariko

Afite icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ” Masters” mu bijyanye n’uburinganire n’iterambere.

Kuri ubu ari gukorera impamya bushobozi y’ikirenga ” PHD” ku bijyanye n’amahoro, umutekano no gukemura amakimbirane.

NKUNDIMFURA Rosette yemeza ko aramutse atowe muri EALA byatanga umusaruro ufatika kuri buri muturarwanda

Azaharanira ko amategeko atorwa agamije kurandura ihohoterwa n’ivangura ku mugore n’umukobwa

Azaharanira imibanire myiza yorohereza ubuhahirane, ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba

Azarwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose by’umwihariko irikorerwa umugore n’umukobwa

Azaharanira ukwigira ku mugore agamije kurwanya ubushomeri bwiganje mu bagore n’urubyiruko

Azaharanira ko umugore agira uruhare mu mahoro, umutekano no kwirinda amakimbirana, ibi bikazatuma himakazwa amahoro mu karere.

Abagize inteko itora muri EALA, bitorere NKUNDIMFURA Rosette, bazabona ko bahisemo neza kandi igihe ni iki.


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.