“Hepatite” indwara zibasira umwijima izivugana benshi ku isi nta gikozwe


Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku Buzima, OMS ryatangaje ko bizagera mu 2040 umubare w’impfu ziterwa n’indwara ya Hepatite wararenze uw’iziterwa na Sida, Igituntu na Malaria byose hamwe.

Mu makuru OMS iheruka gushyira hanze yagaragaje ko ubwoko butandukanye bwa Hepatite buri mwaka bwica abagera kuri miliyoni hirya no hino ku Isi.

Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros Ghebreyesus yavuze ko uretse kuba iyi ndwara yica buri mwaka hari n’umubare munini w’abatuye Isi babana nayo.

Ati “Miliyoni z’abantu hirya no hino ku Isi zibana na Hepatite zitabizi nubwo uyu munsi aribwo dufite ibikoresho byo kuyivura no kuyirinda bigezweho. OMS iracyashikamye ku ntego zayo zo gufasha ibihugu kugera ku buryo bwo kuvura iyi ndwara no kuyipima.”

Dr Tedros Ghebreyesus yavuze ko nihatagira igikorwa bizagera mu 2040 umubare w’impfu ziterwa n’indwara ya Hepatite wararenze uw’iziterwa na sida, igituntu na malaria byose hamwe.

Nubwo Hepatite B na C ari zo zizwi hari ubwoko butanu bw’indwara za Hepatite ziterwa na virus, ari bwo A,B,C,D na E.

Kugeza ubu Hepatite yo mu bwoko bwa C, iravurwa igakira icyakora iyo mu bwoko bwa B ifite imiti igabanya ubukana bwayo.

Hepatite yandura mu gihe umuntu ahuye n’amaraso, ishobora kwandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye cyangwa habayeho guhura kw’amatembabuzi yanduye.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, igaragaza ko umubare w’abarwaye Hepatite C na B bavuye kuri 4% muri 2018, bagera hagati ya 1-2% muri 2021.

 

 

 

 

 

UBWANDITSI:umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.