Indwara zikunze kwibasira abantu batanywa amazi


Nk’uko tubikesha urubuga Medisite, hatangazwa indwara ndetse n’ibibazo umubiri wagira mu gihe nyirawo atanywa amazi mu buryo buhoraho kandi bukenewe, ntuhabeho kuyanywa kuko umuntu afite inyota cyangwa yabuze ikindi anywa.

1. Kutanywa amazi bitera ibibazo by’uruti rw’umugongo ku bagore batwite

Ni byiza ku bagore batwite kunywa amazi ahagije kuko burya gutwita bituma uruti rw’umugongo rw’umugore ruba ruremerewe cyane.

Iyo rero bimwe mu birugize “disc” ziba hagati y’amagufa y’uruti rw’umugongo zibuze amazi, bituma zangirika bigateza ibibazo bikomeye ku mugongo w’umugore utwite. Abagore batwite rero bagirwa inama zo kunywa amazi ahagije buri munsi byibuze litiro 2 ku munsi.

2. Kutanywa amazi bitera kurwara umutwe wa hato na hato

Kutanywa amazi bitera kurwara umutwe wa hato nahato. Nubwo nta bushakashatsi bwihariye burakorwa, ariko ibitekerezo by’inzobere mu by’ubuzima bivuga ko iyo utanyoye amazi ahagije, bituma umubiri ukoresha ayo wifitemo bigatuma umubiri ukakara.

Iyo amazi abuze mu mubiri, umwuka mwiza “oxygène” uragabanyuka. Iyo rero ubwonko bubuze wa mwuka mwiza, nibwo wumva utangiye kurwara umutwe udasobanutse, gusa ntabwo umutwe ukurya buri gihe uba watewe n’amazi make, kuko hari n’izindi mpamvu nyinshi.

Inama zitangwa n’abaganga b’inzobere ni uko byibuze kunywa ibirahure by’amazi hagati ya 3 na 4 ku munsi ari byiza mu kwirinda umutwe wa hato na hato, ni ukuvuga hagati ya litiro 1,5 na litiro 2.

3. Kutanywa amazi bitera gufatwa n’ibinya (imbwa) ku buryo bukabije

Ni kenshi umuntu afatwa n’ibinya mu mikaya cyangwa se imbwa, gusa ubu ntabwo ari uburwayi kuri bamwe, ahubwo iki ni ikimenyetso akenshi cyo kubura amazi mu mubiri cyane cyane ku bantu bakora imyitozo ngororamubiri.

Impamvu itera ibi ni uko uko imikaya ikora cyane, igenda ibika imyanda bita Acide lactique. Uko igenda iba myinshi mu mikaya , umwuka mwiza wa Oxygene ugenda uba muke bityo bigatuma ufatwa n’imbwa.

Nk’uko Dr Daniel Scimeca, umuganga rusange yabivuze mu gitabo yanditse cyitwa “Plus jamais fatigué aux Editions Alpen, ngo kunywa amazi bifasha isohorwa ry’imyanda mu mubiri bityo bigatuma udafatwa n’imbwa.

Inama nta yindi ni ukunywa byibuze litiro 1,5 y’amazi ku munsi.

4. Kutanywa amazi bitera kwituma impatwe

Amazi ni ngombwa cyane mu igogora ry’ibiryo. Iyo unyoye amazi mbere yo gufata amafunguro, bituma igikoma cy’ibyo wariye gikorerwa mu mara cyoroha, bityo bigatuma intungamubiri zivamo kuburyo bworoshye, kandi ntibinanize igogora ry’ibiryo.

Iyo rero utanyoye amazi, ni hahandi usanga ibiryo byatinze mu mara, bigatuma n’imyanda itinda gusohoka, igatangira ikiremamo utubumbe, bigatera impatwe cyangwa kuyisohora bikagorana.

Ibyakubwira ko wibasiwe n’impatwe harimo kujya ku musarani inshuro zitarenze eshatu mu cyumweru kandi nabyo bigoranye, ububabare mu nda, kugugara, no kubabara mu gihe cyo kwituma ndetse hakabaho no kuva amaraso mu gihe imyanda isohoka kuko iba ikomeye kandi hakabaho no kwikanira kugira ngo isohoke.

Kunywa amazi rero ni byiza cyane ku rwungano ngogozi byibuze hagati ya litiro 1,5 ku munsi na litiro 2.

5. Kutanywa amazi bitera kwangirika ku impyiko

Uti bigenda gute? Nk’uko bisobanurwa na Dr Daniel Scimeca impyiko ziyungurura amaraso zigakuramo imyanda. Iyo myanda rero iba irimo n’imyunyungugu. Ngo iyo utanyoye amazi ahagije iyo myanda yiremamo utubuye duto ku buryo twakwangiza impyiko.

Bimwe mu bimenyetso byakuburira ko wazanye utwo tubuye hareimo ububabare bukabije bw’umugongo, mu ruhande rw’impyiko ndetse no kumva wokerwa mu gice cy’impyiko n’ibindi.

Kunywa amazi nirwo rukingo rw’iki kibazo aho niyo waba utayakunda ugomba gufata byibuze litiro 1,5 ku munsi y’amazi meza.

6. Kutanywa amazi bitera kugira ibibazo bijyanye n’imyakura “troubles neurologiques”

Dr. Daniel Scimeca avuga ko uko umuntu agenda asaza, ariko ubushake bwo kunywa amazi bugenda bugabanyuka. Nubwo ubushake bwo kunywa amazi buba budahari, ariko umubiri uba uyakeneye. Kumara igihe runaka rero utanywa amazi biteza ibibazo bishingiye ku myakura.

Nubwo nta bushakashatsi buhamye kuri ibi, ibitekerezo by’abahanga mu by’ubuzima bivuga ko iyo ubwonko bubuze amazi, ibice bitandukanye byabwo bitangira gukora nabi ugasanga umuntu ahorana isereri akaba yanitura hasi.

7. Kutanywa amazi bituma udukoko (Bacteria) twihunika mu mubiri

Amazi ni kimwe mu bigize moteri y’umubiri wacu. Arakenewe cyane mu mubiri wacu cyane cyane mu isohorwa ry’udukoko mu mubiri. Iyo utanywa amazi ahagije, cyane cyane igitsina gore, ushobora kugira ibibazo byo kwangirika kw’imiyoboro y’inkari kubera utwo dukoko tuba tutasohotse.

Impamvu abagore bibasirwa cyane ni iki kibazo ni uko bagira umuyoboro w’inkari muto ugereranije n’uw’abagabo. Nk’uko Dr. Daniel Scimeca akomeza abisobanura ngo uko unywa amazi mezi, uba ufite amahirwe yo gusohora mikorobi nyinshi mu mubiri bityo ukirinda izo ndwara.

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.