Umugore witwa Akingeneye (izina twamuhaye), wo mu Karere ka Nyabihu, avuga ko guhishira umugabo yakoreraga akazi ko mu rugo wamusambanyije akamutera inda ubwo yari akiri umwangavu, byamuviriyemo guterwa indi nda ya kabiri, none akomeje kugorwa n’imibereho yo kurera abo bana atishoboye.
Mu 2014, Akingeneye wari umwana w’imyaka 16 akora akazi ko mu rugo, umugabo (nyir’urugo) ngo yahoraga amusaba ko basambana, akamwangira bigera ubwo umunsi umwe yaje kumusambanya ku ngufu anamutera inda.
Ati “Yacungaga umugore we adahari ku manywa cyangwa nijoro, inshuro nyinshi akansaba ko turyamana nkamwangira, nkanatinya kubwira umugore we ko umugabo we ahora ansaba ko turyamana. Igihe cyarageze ansanga mu cyumba nararagamo ansambanya ku ngufu”.
Nyuma yo guterwa inda yasubiye iwabo, yibana wenyine mu nzu ababyeyi be bari barasize ari naho yabyariye uwo mwana. Uku kumurera ari wenyine ngo byaramugoye dore ko nta n’umuntu yari yarigeze ahishurira uwamuteye inda.
Ati “Namubyaye ndi muto ntabashije kwibeshaho ntamubonera ibimutunga, tukajya tubwirirwa tukaburara ngera aho ndwaza imirire mibi. Icyakora hashize igihe ubuyobozi bungirira impuhwe bumpa akazi ko gukubura ku irerero ryo mu gace k’iwacu, kugira ngo njye mbona igikoma cy’umwana udufaranga tuvuyemo nkaduhaha ibiryo nabwo bidafashije kuko ari ducyeya”.
Ati “Ubu sinshobora kwigurira agatenge cyangwa udukweto nk’abandi bagore, nta na mituweli ngira mbese meze nk’umuhirimbiri utagira epfo na ruguru”.
Nyuma yamenyanye n’undi mugabo wamwizega kumugira umugore, aza kumwihakana nyuma yo kumutera inda abyara undi mwana wa kabiri. Nyirandayisaba ngo atekereza ko iyo aza kuba yarahise abimenyesha ubuyobozi ubwo yasambanywaga mbere, uwabikoze yari kubiryozwa, nibura akabona ubutabera hakiri kare.
Mu mwaka wa 2023, mu karere ka Nyabihu habarurwaga abangavu 194 batewe inda n’abagabo bafite ingo, mu gihe abagore 223 bo bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abo bashakanye.
UBWANDITSI: umuringanews.com