Umuhanzi ukunzwe muri Afurika yishimiye ibyiza bitatse u Rwanda


Umuhanzi King Promise uri mu bagezweho muri iki gihe muri Afurika, yagaragaje akanyamuneza yatewe n’ibihe byiza yagiriye mu Rwanda.

King Promise uzwi mu ndirimbo Terminator iri mu zikunzwe na benshi muri iyi minsi, yari amaze iminsi ari mu Rwanda, aho we na bagenzi be bari mu nama ya Qatar Business Africa Forum.

Uyu muhanzi kandi yanaboneyeho gusura ibyiza bitatse u Rwanda birimo Pariki y’igihugu y’Ibirunga, ajya kureba Ingagi.

Mu butumwa buherekejwe n’amashusho n’amafoto by’ibihe byiza yagiriye mu Rwanda, King Promise yashyizeho ubutumwa agira ati Murakoze Rwanda.”

King Promise yakomeje ashimira gahunda ya Visit Rwanda, kuba yarakiriwe neza mu rw’imisozi igihumbi ndetse n’ibihe by’ibyishimo yagiriye muri iki Gihugu.

Uyu muhanzi ukunzwe na benshi muri iyi minsi, wageze mu Rwanda ku nshuro ya mbere, yanagaragaye mu gitaramo cyarimo abahanzi b’ibyamamare mu kabari ka Shooters Lounge gaherereye Kimihurura mu ijoro ryo ku wa Gatanu.

 

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.