Imbogamizi ikomeje kubangamira gahunda yo gukumira ubwandu bushya bwa VIH/SIDA mu Rwanda


Nyuma yuko isi ndetse n’u Rwanda byihaye intego ya 95-95-95 yo kugeza muri 2030, igamije ko abantu 95% baba bazi uko bahagaze ku bijyanye n’ubwandu bwa Virusi Itera SIDA, naho 95% y’abasanganywe virusi itera SIDA bakaba bafata imiti igabanya ubukana, naho 95 ya nyuma ikaba ari uko 95% y’abafata imiti batabasha kwanduza abo bakoranye imibonano mpuzabitsina haracyagaragara imbogamizi kuri iyi gahunda.

Nyuma y’uko u Rwanda rukomeje kugera ku ntambwe ishimishije kuri iyi ntego rwihaye, abaganga bo mu Rwanda bakomeje guhura n’ikibazo cy’abantu batazi uko bahagaze, hakaba harimo abanduza kwandura virusi itera SIDA, ingaruka ikomeye ikaba ari uko batanafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA ndetse banakomeje kuyikwirakwiza.

Ubushakashatsi kuri virusi itera SIDA buzwi nka RPHIA, bugaragaza ko mu Rwanda buri mwaka abantu bakuru 5 400 bandura virusi itera SIDA, nk’uko bigaragazwa mu ikusanyamakuru ryakozwe kuva mu kwezi k’Ukwakira 2018 kugeza muri Werurwe 2019. Hanagaragajwe ko hari icyuho mu gushyiraho ingamba zihamye zo guhagarika ubwandu bushya, by’umwihariko ku bantu batazi uko bahagaze, bakaba batanafata imiti igabanya ubukana.

Bivugwa ko mu Rwanda hose babarwa abantu ibihumbi 230 bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA, ariko abagera mu 10 000 ntibafata imiti igabanya ubukana kandi nta kiguzi cyayo. Abangana na 5% muri bo banduza abandi.

Umuyobozi Mukuru wa UNAIDS Rwanda, Hind Hassan Abdelgalil, yabwiye Ikinyamakuru The New Time ko ibyagezweho n’u Rwanda mu gusuzuma no gutanga imiti, ari ibyo gushimirwa, ariko ko intambwe igezweho ari iyo kugera kuri iyi 5% badafata imiti, ku buryo igezweho byaba ari intambwe ishimishije ku rwego rwo hejuru.

Yagize ati “Kugeza ubu hari icyuho cya 5%. Ibi ubwabyo biba bigoye kuko ni na yo ntego ya nyuma ya gahunda. U Rwanda rushobora kuvugurura ingamba, rukongera gutekereza, rukanibaza kuri gahunda kuri iyi ntambwe uko bakwibanda kuri uyu mubare.”

Inzego z’ubuzima mu Rwanda kandi zashyizeho izindi ngamba zirimo kongera umubare w’abisuzumisha, rukaba rusabwa gushyiramo izindi mbaraga nko kurushaho gukomeza kujya gusuzuma ababyifuza ku bushake, gukwirakwiza udukoresho twifashishwa mu kwisuzuma, kandi hakibutswa ko dusanzwe tunaba muri za Pharmacies zigenga.

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi, ikurikiranabikorwa n’igenzura muri Minisiteri y’Ubuzima, Muhammed Semakula, yavuze ko Igihugu cyatangije uburyo buzwi nka test-and-treat, bwo kuba umuntu wese usanganywe ubwandu ahita atangira imiti igabanya ubukana.

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.