#Kwibuka 29: Icyasabwe abakozi ba Minisiteri y’Ubuzima mu kuziba icyuho cy’abababanjirije


Ubwo Minisiteri y’Ubuzima hamwe n’ibigo bishamikiyeho bibukaga ku nshuro ya 29 abari abakozi bayo bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abari bitabiriwe uwo muhango bibukijwe uruhare rw’abaforomo n’abaganga muri kiriya gihe ndetse habaho no kubibutsa ikibategerejweho mu kubaka u Rwanda.

Ni umuhango wabereye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatusti rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu masaha y’igicamunsi cyo kuri wa gatatu tariki 10 Gicurasi 2023, ukaba witabiriwe n’abakozi hamwe n’abayobozi ba Minisiteri y’Ubuzima, abakozi b’ibigo biyishamikiyeho hamwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINIBUMWE), Dr Bizimana Jean Damascène waboneyeho n’umwanya wo kwibutsa abari bahari uruhare rw’abaganga n’abaforomo muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu kiganiro yahaye abari bitabiriye uyu muhango, Minisiteri Dr Dr Bizimana Jean Damascene yatangaje ko abagera ku 157 harimo abaganga 68 hamwe n’abaforomo 89 bishoye muri Jenoside yakorewe abatutsi ndetse anerekana ko uwari wagizwe Perezida mu gihe cya Jenoside Sindikubwabo Theodore nawe mbere yo guhabwa ubutegetsi yari asanzwe akora akazi ko kuvura abarwayi, akaba yarabirambyemo.

Ati “Abenshi bari kuri uru rutonde rw’abicanyi bahamwe n’icyaha, kandi amateka atugaragariza ko muri bo hari abari bararangije icyiciro cya 3 cya Kaminuza mu buvuzi.”

Mukamazimpaka Alexia, mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi akaba yari umuforomokazi yatangaje ko itotezwa muri Minisiteri y’Ubuzima na mbere ya Jenoside ryabagamo kuko wasangaga umutsi atishimiwe, yemeje ko Jenoside igihagarikwa yabanje kuzinukwa ubuzima, ariko uko iminsi yagiye ihita yagiye akira ibikomere.

Ati “U Rwanda rurarese sinifuza kuruvamo nubwo nsatira imyaka 60 ndacyifuza gukomeza kubaho. Ndashimira Imana nkanashimira Inkotanyi zandakoye zirangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.”

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin, wari witabiriye iki gikorwa yasabye abaganga by’umwihariko n’abakora muri iyi Minisiteri ko bakwiriye gutanga ubuzima baha serivisi nziza ababagana, bakirinda icyasubiza u Rwanda inyuma.

Minisitiri Dr Nsanzima yatangaje ko abakozi bakoraga muri iyi Minisiteri bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe abatutsi, aho yagize ati “Abakoraga mu rwego rw’ubuzima bagize uruhare muri Jenoside, abo bishe, abayibonye  80% bose yabagizeho ingaruka.”

Minisitiri Dr Nsanzimana yashimangiye ko izo ngaruka nanubu zigihari aho zatumye uyu munsi muganga umwe yakira abarwayi 1000, kandi uwo mubare wagombaga kwakirwa n’abaganga byibuze 4.

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane

Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene atangaza uruhare rw’abaganga n’abaforomo muri Jenoside yakorewe abatutsi

IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.