Intungamubiri z’igi ku mwana ni ntagereranwa

Ubushakashatsi buheruka gukorwa, bwerekana ko igi rimwe ku munsi rishobora gufasha umwana gukura neza mu gihagararo no gufasha abana bafite ibibazo by’imirire gukura neza. Igi ryaba ritogosheje cg ritetse umureti, yose agira akamaro ko gufasha umwana gukura. Igi rimwe ku munsi ku mwana uri hagati y’amezi 6 n’9 mu gihe kingana n’amezi 6 bishobora gufasha umwana gukura neza mu gihagararo no kumurinda kugwingira nkuko ubushakashatsi bubyerekana. Kudakura neza k’umwana cg kugwingira (stunting) bishobora kuba mu myaka 2 ya mbere y’ubuzima bwe; birangwa n’uko umwana aba ari muto cyane ugereranyije n’imyaka…

SOMA INKURU

Gakiriro-Kigali: Ibintu bikomeje guhindura isura

Nyuma y’inkongi z’umuriro zakomeje kwibasira mu Gakiriro ka Gisozi, bamwe mu bacururizagamo bararira ayo kwarika nyuma y’aho ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bufunze imiryango y’amaduka 130. Bamwe muri aba bacuruzi bari mu makoperative akorera mu Gakiriro ka Gisozi arimo ADARWA, COPCOM ndetse n’Umukindo na APARWA, batangaje ko babangamiwe cyane n’uburyo ubuyobozi bwabafungiye amaduka mu buryo butunguranye bubabwira ko ari mu rwego rwo kwirinda inkongi z’umuriro. Aba bacuruzi bavuga ko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwabafungiye amaduka nyuma y’aho mu minsi ishize hari agace gaherereye haruguru y’aho bakorera kafashwe n’inkongi ndetse umuntu umwe…

SOMA INKURU

Rwinkwavu-Kayonza: Ibikiri imbogamizi mu kwirinda VIH/SIDA mu bacukuzi

Iyo ugeze Rwinkwavu, mu karere ka Kayonza, muri zone ya Gahengeri ahacukurwa amabuye y’agaciro ya Gasegereti, uhasanga abagera kuri 200 bakoramo, muri bo abenshi ni urubyiruko, aho usanga intero ari imwe ko babangamiwe no kutabona udukingirizo hafi yabo n’aho tubonetse bakuriza ibiciro bitwaje amasaha. Ibi aba bacukuzi batangarije umuringanews.com babihuriraho ari benshi, aho hagaragaye n’abadatinya kuvuga ko habaho kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye kuko akazi kenshi bagira bituma nta mwanya uhagije babona wo kwitegura gukora imibonano mpuzabitsina, bityo bagakwiriye kwegerezwa udukingirizo aho bakorera ndetse hakanabaho kwigisha abacuruzi babafatirana mu masaha…

SOMA INKURU

Umworozi yariwe n’ingona yiyororeye

Umworozi w’ingona wo muri Cambodia (Cambodge) yariwe n’ingona zigera hafi kuri 40 nyuma yuko aguye mu nzu yazo, nk’uko polisi ibitangaza. Luan Nam, wari ufite imyaka 72, yagerageje gukura imwe muri izo ngona mu kazu ibamo ubwo yashikuzaga inkoni ye n’akanwa kayo, nuko ikamukurura. Umukuru wa polisi Mey Savry yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati:”Izindi ngona zasimbutse, zimugabaho igitero kugeza apfuye”. Ibyo byabaye ku wa gatanu, hafi y’umujyi wa Siem Reap, wo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu. Savry yavuze ko umurambo wa Nam wari uriho ibimenyetso by’aho yagiye arumwa ndetse ko…

SOMA INKURU

Minisiteri y’Ubuzima yanenze abaganga bakoraga muri CHK

Minisiteri y’Ubuzima yanenze abaganga bakoraga mu Bitaro bya Kaminuza bya CHUK, bakurikiye inzira y’urwango n’amacakubiri kugeza ubwo batatiye indangagaciro yo gutanga ubuzima bakica bagenzi babo bakoranaga b’Abatutsi n’abandi baturage babahungiyeho. Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 26 Gicurasi 2023, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 abari abakozi, abarwayi, abarwaza n’abari bahungiye mu bitaro bya CHUK muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakahaburira ubuzima. Abakozi b’ibi bitaro bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi zishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi. Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu…

SOMA INKURU

Madamu Jeannette Kagame yazamuye amarangamutima ya benshi anahumuriza abahuye n’ibiza

Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023,  Madamu Jeannette Kagame yakomeje abahuye n’ibiza bo mu Ntara y’Uburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo, byaturutse ku mvura yaguye mu ntangiriro z’uku kwezi, abagenera ubutumwa bwo kubihanganisha, anasura abana bo mu irerero bazanye n’ababyeyi babo bavanywe ahashyiraga ubuzima bwabo mu kaga. Ati “Birasanzwe mu muco wacu kuba hafi y’uwagize ibyago. Natwe nk’ababyeyi uyu munsi twabazaniye ubutumwa bwo kubakomeza, mukomere kandi mukomeze kwihangana. Iteka kubura uwawe mu buryo nk’uko byagenze bishengura imitima, ababuze ababo mukomere mwihangane kandi turabizeza ko turi kumwe namwe”. Yabashimiye ko bakomeje kwihangana…

SOMA INKURU

Ababyeyi batubahiriza inshingano zabo ku bushake baraburirwa

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha “RIB” rwatangaje ko rwafunze umugabo ukurikiranyweho kwanga kwishyurira abana be amashuri kandi abishoboye bikabaviramo kwirukanwa mu ishuri. Abikurikiranyweho hamwe n’uwahoze ari umugore we, ubu batandukanye byemewe n’amategeko kuko bombi bafite inshingano zingana ku bana babo. RIB ivuga ko umugabo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kacyiru, mu gihe umugore akurikiranywe adafunze kugira ngo yite ku bana, mu gihe dosiye yabo igitunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Dr Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ati “Ubutumwa ni uko n’abandi babyeyi bameze batyo, batuzuza inshingano, RIB izakomeza iperereza, bafatwe bahanwe.” Dr…

SOMA INKURU

U Bufaransa bwafashe ingamba zikomeye zo kubungabunga ibidukikije

Hari hashize imyaka ibiri Abadepite bo mu Bufaransa batoye itegeko risaba ko ahantu hagufi hashobora kugendwa n’ubundi buryo butari indege, byaba byiza indege zihagaritswe aho gari ya moshi zibasha kugera, mu kugabanya imyuka yangize ikirere ituruka mu binyabiziga. Ahantu hagufi ni aho gari ya moshi ishobora kugenda amasaha abiri n’igice. Bivuze ko ingendo z’indege hagati y’imijyi nka Paris na Nantes, Lyon na Bordeaux zizajya zifashisha gari ya moshi n’izindi modoka, keretse nk’abantu bashaka kuhava bagiye gufatira indege yerekeza mu mahanga mu wundi mujyi begeranye. Nubwo Guverinoma y’u Bufaransa ibishyizemo imbaraga, abahagarariye…

SOMA INKURU

Rwamagana : Uwarindaga Banki yishwe

Umugabo w’imyaka 30 warindaga ishami rya banki riri ahitwa Ntunga mu karere ka Rwamagana, yishwe atewe ibyuma mu mutwe n’abantu batazwi bashakaga kwiba iyo banki. Uwo murinzi yishwe mu ijoro ryakeye mu Mudugudu w’Akabuye mu Kagari ka Cyimbazi mu Murenge wa Munyiginya mu Gasantere ka Ntunga. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya, Mukantambara Brigitte, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo byamenyekanye ko yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ahagana Saa 6:00 bivuzwe n’umuntu wabavomeraga amazi yo gukora amasuku. Ati “ Yahageze abona amaraso abura umuzamu waharindaga, akomeza gukurikirana ya maraso…

SOMA INKURU

Mbere yo kurekura abahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi bazajya babanza guhugurwa

Minisitiri w’ubumwe n’inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yasobanuriye abadepite bagize komisiyo y’ubumwe bw’Abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside ko aya mahugurwa azahabwa abari bafungiye icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi azajya abafasha kubana neza n’abo bazasanga hanze ya gereza. Uyu muyobozi yagize ati “Abahamijwe ibyaha bya jenoside bakatiwe imyaka hagati ya 20 na 30 bari gufungurwa. […]Bakwiye gutegurwa, bakagororwa mbere yo gusubizwa muri sosiyete kubera ko igihugu cyahindutse byihuse mu myaka 30, kandi turi gushyira imbaraga mu bumwe n’ubwiyunge mu gihe turwanya ingengabitekerezo ya jenoside no guhakana.” Nk’uko The…

SOMA INKURU