Rusesabagina yaba akiri mu gihugu? Impamvu ikimwicaje mu Rwanda ni iyihe?


Amakuru aheruka yemeza ko Paul Rusesabagina akiri i Kigali ari kumwe n’abahagarariye Qatar mu Rwanda kuva yarekurwa mu ijoro ryo kuwa gatanu.

Kuwa gatanu, umuvugizi wungirije wa leta y’u Rwanda yabwiye BBC ko Rusesabagina nyuma yo kurekurwa agomba “gusaba kuva mu gihugu nk’uko biteganywa n’amaegeko”.

Byitezwe ko igihe icyo aricyo cyose ashobora guhabwa ubwo burenganzira akava mu Rwanda, ariko ntabwo ahita ajya mu rugo rwe muri Amerika, araca muri Qatar.

Mbere gato y’uko arekurwa kuwa gatanu, Dr. Majed Al Ansari umujyanama wa minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Qatar yatangaje kuri Twitter ko “ibigendanye no kumwohereza [Rusesabagina] muri Qatar birimo gukorwa, nyuma akajya muri Amerika”.

Rusesabagina arekurwa ntibyamurikiwe itangazamakuru, nk’uko byagenze herekanwa ko yafashwe, kuva mu Rwanda kwe nako gushobora kutamurikirwa itangazamakuru.

Qatar – ‘Inshuti y’inshuti’

Kuwa kabiri ushize Perezida Paul Kagame yari yagiye i Doha muri Qatar aho yabonanye na Amir Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani umutegetsi w’ikirenga w’iki gihugu.

Ibinyamakuru muri Qatar byavuze ko baganiriye “ibireba akarere n’ibireba isi muri rusange”, hamwe n’umubano w’ibihugu byombi, ubukungu n’ishoramari.

Kuwa gatanu w’icyo cyumweru Rusesabagina yahise arekurwa nyuma y’imyaka ibiri n’igice afunze, abandi bantu barenga 350 nabo bahawe imbabazi abandi barekurwa by’agateganyo.

Patrick Karamaga, wigisha ‘science politique’ muri Kaminuza muri DR Congo ati: “Ntibyari kugaragara neza mu gihugu iyo u Rwanda rurekura Rusesabagina wenyine.

“Aho kurekura umuntu umwe gusa byari ngombwa ko leta irekura n’abandi babisabye kugira ngo bigabanye igitutu kuri yo imbere mu gihugu kurusha hanze yacyo.”

Qatar n’u Rwanda mu myaka ya vuba ishize byubatse ubucuti bukomeye, bushingiye ku ishoramari rya Qatar rya miliyoni amagana z’amadorari mu rwego rw’indege mu Rwanda.

Mu 2019, leta zombi zasinye amasezerano yo gukomeza kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera cy’agaciro ka miliyari $1.3 aho Qatar yiyemeje gushyiramo 60%.

Umwaka wakurikiyeho, Qatar Airways y’iki gihugu yaguze 49% bya Rwandair ya leta y’u Rwanda.

Qatar ariko isanzwe ari inshuti ya leta ya Amerika y’igihe kirekire, ubucuti nabwo bushingiye ku ishoramari na politike yo mu burasirazuba bwo hagati.

Naho umubano wa Kigali n’ubutegetsi bw’Abademokrate muri Amerika wagiye uzamo ibibazo bishingiye ahanini ku buryo Washington ibona uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ku butegetsi bwa Perezida Kagame.

Kuri Washington, byasaga n’igisebo gufungwa k’umugabo wambitswe na Perezida wa Amerika umudari uruta indi ihabwa abasivile muri Amerika.

New York Times isubiramo uwayihaye amakuru avuga ko Jake Sullivan – umujyanama wa Perezida Joe Biden – ubwe yagerageje gushaka inzira yo kurekura Rusesabagina ahamagana anakoresha inama mu biro bya muri White House.

Bakoresheje ibishoboka ngo arekurwe. Guca kuri Qatar nk’inshuti yabo ikaba n’inshuti y’u Rwanda, ngo abe ariyo ivugana na Kigali, biraboneka ko ari imwe mu nzira yakoreshejwe yathaye Amerika umusaruro yari ikeneye.

Ni nyuma kandi y’uko kugerageza kwa Washington ubwayo bisa n’ibitaratanze umusaruro wihuse.

Muri Kanama(8) ishize Antony Blinken ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika yagiye i Kigali aho mubyo yaganiriye na Perezida Kagame harimo Rusesabagina Amerika yari ikomeje kwifuza ko arekurwa.

Dr. Majed Al Ansari yavuze ko Qatar “yabaye umuhuza utabogamye mu bintu bitandukanye”, bityo biyigira “umufatanyabikorwa mpuzamahanga wizewe mu gukemura impaka mu mahoro na diplomasiya”.

Qatar yayoboye bucece ibiganiro byagejeje Amerika n’Uburusiya ku kumvikana guhererekanya imfungwa buri ruhande rwari rukeneye.

Tariki 08 z’Ukuboza(12) gushize, indege ebyiri imwe ivuye muri Amerika indi ivuye mu Burusiya zageze i Doha zigurana imfungwa; umukinnyi wa Basket Brittney Griner wari umaze amezi 10 afungiye mu Burusiya na Viktor Bout umucuruzi w’intwaro wari umaze imyaka irenga 10 afungiye muri Amerika.

Mbere yo gusubira muri Amerika, Rusesabagina araca/azaca muri Qatar aho Doha ishobora kuzishimira irekurwa rye nk’ikindi gitego itsinze muri diplomasiya.

Mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda bisa naho inyungu zari nke mu gukomeza gufunga Rusesabagina rwirengagije ubusabe ‘bw’inshuti’ yashoye miliyoni amagana z’amadorari mu gihugu.

Rusesabagina ni inde?

  • Yavukiye i Murama, mu cyaro kiri mu majyepfo y’u Rwanda
  • Yavuye mu Rwanda mu 1996, asaba ubuhungiro mu Bubiligi
  • Afite abana batanu, ubwenegihugu bw’Ububiligi n’uburenganzira bwo gutura muri Amerika
  • Yize anakora ibijyanye na hoteli nyuma aba impirimbanyi ya politiki
  • Nyuma ya filimi ‘Hotel Rwanda’ yabonye ibihembo bitandukanye
  • Mu 2005 yahawe umudari na Perezida George W Bush kubera ubutwari avugwaho muri iyo filimi itavugwaho rumwe mu Rwanda
  • Yashinze ishyaka PDR-Ihumure, ritavugarumwe n’ubutegetsi rikorera mu buhungiro
  • Yabaye umukuru wungirije w’ihuriro MRCD rifite inyeshyamba za FLN
  • Izi nyeshyamba zagabye ibitero ku Rwanda mu 2018 na 2019 byiciwemo abantu bose hamwe batandatu
  • Ibyaha yahamijwe bishingiye ku bitero by’izi nyeshyamba.

 

 

 

 

Source: BBC


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.