Uwahoze ari Perezida wa USA yatangije ibikorwa byatunguye benshi


Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangiye ibikorwa byo kwiyamamariza kuzongera kuyobora iki gihugu binyuze mu matora ya Perezida ateganyijwe mu 2024.

Ibikorwa byo kwiyamamaza Donald Trump yabitangiye ku wa Gatandatu tariki 25 Werurwe mu 2023, ahera i Waco muri Leta ya Texas.

Muri aka gace uyu mugabo yakiriwe n’abakunzi be babarirwa mu bihumbi, abagezaho imigabo n’imigambi ye yazashyira mu bikorwa mu gihe baba bongeye kumugirira icyizere.

Trump yabwiye ibihumbi by’abari bamukurikiye ko hari abantu bamaze igihe bamugendaho ariko uburyo bwonyine bwo kubacecekesha ari ukongera gusubira muri White House.

Ati “Bamaze igihe bagerageza kunaniza ariko byaranze, batumye ahubwo turushaho kugira imbaraga. Umwaka wa 2024 niwo wa nyuma uzashyira iherezo kuri uru rugamba, uzaba ari umwaka ukomeye. Nimunsubiza muri White House igihe cy’ubuyobozi bwabo kizaba kirangiye, Amerika izongera kuba igihugu gifite ukwishyira ukizana.”

Trump atangije ibikorwa byo kwiyamamaza mu gihe amaze igihe atorohewe n’ubutabera bw’iwabo, kugeza aho yatangaje ko yiteze ko azatabwa muri yombi azira amafaranga bivugwa ko yishyuye umukinnyi wa filime za z’urukozasoni, Stormy Daniels.

Uyu mugabo wo mu ishyaka ry’aba-republicains byitezwe ko ashobora kuzahangana n’abandi bo mu ishyaka rye barimo Mike Pence, Nikki Haley, Chris Sununu, Tim Scott n’abandi.

 

 

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.