Agashya mu matora yitegurwa muri Nigeria


Leta ya Nigeria yategetse ifungwa ry’imipaka yose yo ku butaka mu gihe cy’amatora yitezwemo guhatana gukomeye yo kuri uyu wa gatandatu. Urwego rushinzwe abinjira mu gihugu rwavuze ko icyo cyemezo kigamije gutuma “amatora aba mu bwisanzure, nta buriganya kandi nta nenge”.

Abategetsi bo ku mipaka basabwe gutuma iryo tegeko rishyirwa mu bikorwa nta kujenjeka.

Aya matora ya perezida n’ay’abagize inteko ishingamategeko, atangazwa ko ari yo ya mbere yitezwemo guhatana gukomeye cyane kuva ubutegetsi bwa gisirikare bwarangira mu mwaka wa 1999.

Urwego rushinzwe abinjira mu gihugu rwavuze ko rwafashe amakarita y’itora 6000 ndetse n’ibindi byangombwa bya Nigeria, rubifatana abinjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, muri iki gihe cy’imyiteguro y’amatora.

Mbere yaho ku wa kane, Perezida Muhammadu Buhari yashishikarije inzego z’umutekano “gushikama no kugira umurava” mu gihe cy’amatora.

Yanasabye kwirinda imvururu nyuma yuko ibyavuye mu matora bizaba bimaze gutangazwa.

 

 

INKURU YANDITSWE NA TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.