Drone zatangiye kwifashishwa mu kugeza imiti ku barwayi ba diyabete


Ubusanzwe abarwayi ba Diyabete byabasabaga kujya gufata imiti ku bitaro cyangwa ibigo nderabuzima, rimwe na rimwe hari abo wasangaga bitwara amatike menshi ku buryo bishobora kubateza ibindi bibazo birimo ubukene bajya gufata imiti.

Ni muri urwo rwego ikigo kimenyerewe mu gukoresha indege zitagira abapilote mu kugeza amaraso ku bitaro biyakeneye, Zipline n’abandi bafatanyabikorwa batangiye ubushakashatsi buzamara amezi atandatu bugamije kureba niba izi ndege zajya zishyira imiti abarwayi ba diyabete mu ngo aho gutegereza kujya kuyifata ku mavuriro.

Ni umushinga iki kigo gifatanyije na “Partners In Health”. Ku ikubitiro igerageza ryatangiriye mu turere twa Kayonza na Kirehe ahari abarwayi 27, rikazatuma hafatwa icyemezo cyo gukomeza uyu mushinga.

Umuturage wo mu mudugudu wa Kabeza, mu kagari ka Rubimba, mu murenge wa Kabare, ni umwe mu batangiye gukorerwaho igerageza aho drone yamushyiriye imiti iwe mu rugo.

Yagize ati “ Ubusanzwe ntabwo byanyoroheraga kubona imiti kuko guturuka i Kabare ngera ku bitaro bya Rwinkwavu ngiye kureba imiti, byantwaraga 5000 Frw kugenda no kugaruka rimwe ukaba wanahaza inshuro ebyiri, ubu rero basigaye bampamagara bakambwira ko hari indege igiye kunzanira imiti, iyo ihagurutse barambwira hashira nk’iminota icumi ikaba ingezeho ubundi nkababwira ko nyibonye ntarinze kwirirwa njyayo.”

Yakomeje atangaza ko kugira ngo indege imushyire imiti abanza kuvugana na muganga akipima akajya amubwira ibipimo abonye na we akamenya imiti amwandikira ubundi muganga akavugana na Zipline bakabona kuyimwoherereza.

Umuyobozi wa Zipline mu Rwanda, Shami Eden Benimana, yavuze ko batangiye ubushakashatsi hagati ya Zipline na Partners In Health buzamara amezi atandatu bukaba bugamije kureba uko abarwaye Diyabete bajya bagezwaho imiti mu ngo zabo aho kujya kuyifatira ku bitaro n’ibigo nderabuzima.

Ati “Turashaka gukora ubushakashatsi kugira ngo twige uko abarwaye Diyabete twabagezaho imiti dukoresheje utudege tutagira abapilote, icyo bigamije ni ukureba uko byakorwa n’icyo bizafasha abafata iyi miti, ni iki dukeneye kwiga ni iki dukeneye guhindura kugira ngo imiti ibagereho neza.”

Zipline yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2016 kugeza ubu ifite ibibuga bibiri bishobora gukoreshwa n’izi ndege birimo icy’i Muhanga mu murenge wa Shyogwe n’icy’i Kayonza giherereye mu murenge wa Nyamirama. Itwara imiti, amaraso, intanga n’ibindi bitandukanye aho ibikwirakwiza ku bitaro n’ibigo nderabuzima 400 biri mu gihugu hose.

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.