Abajyanama b’ikigo gishinzwe imiti n’ibiribwa muri Leta zunze Ubumwe za Amerika (FDA), bashigikiye cyane ko urukingo rwa Novavax ruhabwa uruhushya rwo gukoreshwa mu gukingira Covid-19 abantu bakuze. Inteko y’aba bajyanama kuri uyu wa Kabiri yashyigikiye uru rukingo ku majwi 21 hifata umwe gusa, basaba ko Novavax yakoreshwa ku bantu bafite imyaka 18 kuzamura. Rwakozwe n’ikigo Serum Institute cyo mu Buhinde. Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Novavax, John Trizzino, yavuze ko bizeye ko uru rukingo ruzaba rwageze mu bubiko bwabo muri Amerika mu mpera z’uku kwezi. Yavuze ko biteguye kugeza za miliyoni…
SOMA INKURUYear: 2022
Ukraine: Imirambo y’abarwanaga ku ruganda Azovstal ‘yageze i Kyiv’
Imirambo ya bamwe mu barwanyi ba Ukraine bishwe barwana ku cyambu cy’ingenzi cyo mu majyepfo ashyira uburasirazuba cya Mariupol yageze mu murwa mukuru Kyiv, nk’uko imiryango y’aba basirikare ibivuga. Iyi miryango ivuga ko ibi byakozwe muri gahunda yo guhererekanya imirambo n’Uburusiya, buri ruhande rubona imirambo 160 y’abasirikare barwo. Abarwanyi bamaze ibyumweru baraheze mu ruganda rwa Azovstal rwo mu mujyi wa Mariupol. Mu kwezi kwa gatanu, abaharokokeye bafashwe nk’imfungwa. Amakuru avuga ko abasirikare ba Ukraine barenga 1,000 bafatiwe i Mariupol boherejwe mu Burusiya. Abo basirikare, bari bafungiwe mu bice bigenzurwa n’abarwanyi…
SOMA INKURUPerezida Tshisekedi yashinjije u Rwanda
Perezida Felix Tshisekedi wa RD Congo ku cyumweru yatangaje ko “nta gushidikanya” ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23, ariko ashimangira ko bashaka kubana mu mahoro na Kigali. Kuva aya makimbiranye yubuye, ni ubwa mbere yumvikanye kumugaragaro ashinja u Rwanda gufasha uyu mutwe. Abategetsi b’u Rwanda bagiye bahakana ibi birego, bavuga ko ikibazo cya M23 ari ikibazo cya DR Congo ubwayo. Avugira mu ruzinduko yari arimo muri Congo Brazaville aho yabonanye na mugenzi we Denis Sassou Nguesso, mu ijambo ryaciye kuri televiziyo Tshisekedi yavuze adaca ku ruhande. Yagize ati: “Igihe…
SOMA INKURUHagiye gusohoka ubundi bwoko bw’urukingo rwa covid-19 butari urushinge
Hagiye gutangizwa uburyo bushya bwo gutanga urukingo rwa Covid-19 ariko bigakorwa ku buryo butandukanye n’ubusanzwe, aho abantu batazongera guterwa inshinge ahubwo bazajya bashyirwa ibitonyanga mu mazuru. Izi nkingo zo mu mazuru zizaba zifite akamaro nk’izisanzwe zitangwa hakoreshejwe inshinge. Umushakashatsi muri Kaminuza ya Virginia, Mayuresh Abhyankar, urimo gukora kuri izi nkingo, yasobanuye ko gukingira umuntu aho Covid-19 ihera yinjira bizatanga ubwirinzi bwinshi. Uru rukingo rwo mu mazuru ruzabasha guhagarika virusi ruyibuze kwinjira mu mubiri. Kurukora no kurugeza mu bihugu bitandukanye bizaba byoroshye kuko kurubika bizasaba gukoresha firigo isanzwe bitandukanye n’izindi nkingo…
SOMA INKURUU Burusiya n’u Bwongereza bwaba bugiye guhanganira kuri Ukraine?
Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje Minisitiri w’Ingabo w’u Bwongereza, Ben Wallace, yatangaje ko igihugu cye kigiye kohereza muri Ukraine intwaro zirasa missile nyinshi zungikanya zishobora kugera mu ntera ya kilometero 80, mu mugambi bahuriyeho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Izo ntwaro za M270 (multiple-launch systems) zitezweho guhindura uburyo u Burusiya burimo gukoresha muri iyi ntambara, bwatumye bwigarurira igice kinini cy’Iburasirazuba bwa Ukraine. Ni intwaro ziteye kimwe n’izigiye koherezwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zizwi nka M142 High Mobility Artillery Rocket Systems (HIMARS). Minisitiri Ben Wallace yagize ati “Izi ntwaro…
SOMA INKURUU Rwanda rwinjiye mu kigo mpuzamahanga gishinzwe Inkingo “IVI”
Tariki 3 Kamena 2022 nibwo Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Koreya, Yasmin D. Amri Sued, yarazamuye ibendera ry’u Rwanda ku cyicaro cy’ikigo mpuzamahanga gishinzwe inkingo “IVI”. Ambasaderi Yasmin Sued yatangaje ko u Rwanda rwiteguye kwigira ku kigo “IVI” nk’umuryango ukuze, ufite ubunararibonye n’ubumenyi kandi rwiyemeje gukorana umurava kugira ngo rugere ku ntego yarwo. Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya IVI, George Bickerstaff, yahaye ikaze u Rwanda mu muryango avuga ko ari ishema gusangira na rwo intego zo kurandura indwara ahanini zitizwa umurindi n’ubukene n’ubusumbane mu kubona imiti n’inkingo. Perezida Kagame aheruka…
SOMA INKURUIsano hagati ya covid-19 na diyabete
Kuva icyorezo cya Covid-19 cyakwaduka, byakunze kugaragara ko abantu bacyanduraga bari basanzwe barwaye diyabete, bagiraga ikibazo cyo guhita baremba cyane. Ariko ubushakashatsi bwa vuba aha, bwo bwagaragaje ko kwandura Covid-19, byongera ibyago byo kurwara diyabete no ku bantu batari basanzwe bayirwaye, nk’uko biri mu nkuru ya Aljaazira. N’ubwo ku ntangiriro z’icyorezo byavugwaga ko iyo virusi yangiza ibihaha, ariko uko iminsi yakomeje kugenda, byaje kugaragara ko yangiza n’izindi ngingo z’umubiri zitandukanye, nk’uko byemezwa na Dr Nkeshimana Menelas. Abaganga benshi bavuraga abarwayi ba Covid-19 mu ntangiriro z’icyorezo, bakunze gutangaza ko ngo byabagoraga…
SOMA INKURUHashyizweho uburyo bwo kubyaza amacupa ya plastic umusaruro habungwabungwa ibidukikije
Ministeri y’ibidukikije n’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda PSF batangije gahunda igamije gukusanya no kongera gutunganya amacupa ya plastiki akongera gukoreshwa indi mirimo harimo n’ibikoresho by’ubwubatsi. Iyi gahunda ndende iteganyijwe gutangizwa mu byumweru 2 biri imbere, igamije gukusanya aya macupa hirya no hino mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kurengera ibidukikije. Umuvugizi w’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) Ntagengerwa Theoneste avuga ko mu byumweru bibiri biri imbere iyi gahunda yo kwegeranya ibi bikoresho izahita itangirira i Kigali, ariko ikazagera mu gihugu hose kandi itange akazi ku bantu benshi Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibidukikije…
SOMA INKURUUmuhate w’u Rwanda mu guharanira uburinganire utangaza benshi
Umwanditsi Mukuru wa Jeune Afrique, François Soudan, ni umwe mu batunguwe n’umuhate u Rwanda rufite mu bijyanye n’uburinganire, ndetse agira icyo abibazaho Perezida Kagame mu kiganiro bagiranye ndetse akaza kugikoramo igitabo yise ‘The Conversation with President Kagame’. Uyu mugabo yabajije Perezida Kagame impamvu abona guteza imbere abagore mu Rwanda ari ingenzi ndetse n’icyatumye agira uwo muhate. Perezida Kagame mu kumusubiza yamubwiye ko bitumvikana uburyo umuyobozi wifuza iterambere ry’igihugu cye ashobora kwirengagiza 52% by’abaturage bose. Ati “Abagore bagize 52% by’abaturage b’u Rwanda. Kuri njye mbona ari ibisanzwe kuba buri muturage yagira…
SOMA INKURUImibiri isaga 9000 yashyinguwe mu cyubahiro
Kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Gicurasi 2022, hashyinguwe imibiri 9181 y’abatutsi bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu mujyi wa Kigali, ikaba yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro. Umwe mu bo mu miryango yashyinguye, yavuze ko yishimiye kuba abo mu muryango we bashyinguwe mu cyubahiro Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ko mu bice bitandukanye by’uyu Mujyi hakiboneka imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi itarashyingurwa mu cyubahiro anashimangira ko ari kimwe mu bibangamira inzira y’ubumwe n’ubwiyunge igihugu cyiyemeje. Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano…
SOMA INKURU