EALA mu rugamba rwo gukumira amavuta atukuza


Mu Ugushyingo k’umwaka ushize wa 2018 nibwo Perezida Kagame yasabye Minisiteri y’Ubuzima na Polisi y’Igihugu kugira icyo zikora mu gukumira amavuta yangiza uruhu, iki cyemezo cyageze no mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba “EALA” yatoye umwanzuro ukumira amavuta ndetse n’amasabune bihindura uruhu, hagamijwe kubungabunga ubuzima bw’abaturage.

EALA yahagurukiye kurwanya amavuta atukuza

Ingingo ya 81 igika cyayo cya kabiri mu masezerano ashyiraho EAC, isobanura ko buri gihugu kigize uyu muryango kigomba kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge, abagize iyi nteko basaba inama y’abaminisitiri muri uyu muryango guhora bagenzura ibigize iyi miti y’ubwiza nka kimwe mu bintu bya ngombwa muri aka karere.

Gideon Gatpan umwe mu bagize EALA ukomoka muri Sudani y’Epfo, watanze uyu mushinga yashimangiye ko ingaruka z’imiti ifite ikinyabutabire cya hydroquinone ikomeje kugaragara kandi ikomeje gukwirakwizwa hirya no hino mu bantu.

Kugeza ubu ibihugu bya Kenya, u Rwanda, Afurika y’Epfo, Ghana na Côte d’Ivoire byamaze gushyiraho amabwiriza agenzura cyangwa ahagarika iyinjizwa ry’amavuta cyangwa amasabune arimo hydroquinone keretse Tanzania yahagaritse itumizwa ryabyo, ariko nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The East African, ko iyinjizwa ryabyo rigikorwa magendu.

 

TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.