Urubyiruko rusaga 1000 rwitabiriye CHOGM 2022

Urubyiruko rusaga 1000 ruhagarariye urundi, ruturutse mu bihugu 54 byo mu muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza wa Commonwealth, ruteraniye muri Intare Arena mu ihuriro ry’urubyiruko rya CHOGM 2022 rizamara iminsi itatu. I Kigali hatangiye Ihuriro rya 12 ry’Urubyiruko rwo mu muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza Commonwealth. Ni ihuriro ririmo guhuza  urubyiruko rusaga 1,000 ruturutse mu bihugu 54 bigize Umuryango w’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Icyongereza. Iri huriro  riha urubyiruko rwo muri ibyo bihugu amahirwe yo guhura, kumenyana no kwigira ku byiza bahuriyeho, rujya inama, ndetse rugafata ibyemezo by’ejo hazaza. Insanganyamatsiko y’iri Huriro…

SOMA INKURU

Kigali: Uruhare rw’abashoramari n’abikorera mu guhangana n’ ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe

Imihindagurikire y’ibihe igira ingaruka zikomeye cyane kandi zidasanzwe ku bikorwa bitandukanye bigamije kwimakaza iterambere, mu mibereho myiza y’abaturage, mu bukungu no gufasha abaturage kwihaza mu biribwa hifashishijwe ubuhinzi burambye bushingiye ku mikoreshereze myiza y’umutungo kamere uboneka mu duce abaturage batuyemo kandi ibyo bigakorwa habungwabungwa ibidukikije. Mu biganiro byahuje abafatanya bikorwa bose mu gihugu binyuze mu kigega ‘’Green Climate Change’’,   ikigega cy’isi kigamije kurwana n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe, barebeye hamwe icyakorwa mu gufatanya gushaka uburyo  bwo kubona amafranga yo gushyira muri gahunda yo guhangana n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe. Umuvugizi uhagarariye urugaga…

SOMA INKURU

Nyuma y’imyaka 31 ari umwanzi w’ibidukikije aratanga inama kuri ba rushimusi

Barora Leonidas wiyemerera ko yinjiye mu bikorwa byo gushimuta inyamaswa kuva mu 1963 akageza mu 1994, atangaza ko nta nyamaswa yo muri parike y’ibirungu atariyeho uretse ingagi nayo akaba yarayitinyiraga kuba imeze nk’abantu, yemeza ko ibi bikorwa nta nyungu bigira akaba anashishikariza abumva barya inyama babangamiye ibidukikije kubireka. Barora utuye mu mudugududu wa Nyakigina, akagari ka Nyabigoma, umurenge wa Kinigi, mu karere ka Musanze yemeza ko amaze kureka ibikorwa byo gushimuta inyamanswa zo muri parike y’Ibirunga yagiye mu kigo cyahurije hamwe ba rushimusi ndetse n’ababakomokaho basaga 1000 kibafasha kwiteza imbere.…

SOMA INKURU

Ingaruka z’ibihuha n’amakuru agoretse mu guhashya COVID-19

Nubwo inzego z’ubuzima na Leta y’u Rwanda byabashije kuza mu myanya ya mbere ku isi mu bihugu byahanganye na COVID19 ku kigero cyiza, ariko ibihuha byagiye bikoma mu nkokora zimwe mu ngamba ari nabyo byatumye hashyirwa imbaraga mu bukangurambaga.  Bimwe mu bihuha byabangamiye ingamba zo kurwanya covid-19 Murekatete Chantal utuye Liziyeri, mu kagali ka Mbyo, yatangaje ko yumvaga bavuga ko ziriya nkingo za covid-19 zica abagore batwite n’abonsa,  cyangwa hakabaho kurara barota ibintu biteye ubwoba, zikabatwara amashereka ndetse  zikaba zatuma umugore wonsa mu gihe yatewe urukingo  rwa covid-19 umwana ahita…

SOMA INKURU

Nyagatare: Hatanzwe imbabura zibungabunga ibidukikije

Abaturage 250 babarizwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe bo mu murenge wa Rwimiyaga, mu karere ka Nyagatare, bahawe imbabura zizwiho kurondereza inkwi. Ni muri urwo izi mbabura zatanzwe kugira ngo  hakoreshwe inkwi nkeya, cyane ko  aka karere gafite amashyamba macye n’ikibazo cy’ibicanwa. Izi mbabura zirondereza ibicanwa bazihawe kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Kamena 2022. bazihabwa n’umushinga  wo kubungabunga Imisozi n’ibibaya “AREECA” uterwa  inkunga na leta y’Ubudage, ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA).   INGABIRE Alice

SOMA INKURU

Rwanda: Gahunda yo kwakira abimukira irakomeje

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko gahunda yo kwakira abimukira baturutse mu Bwongereza ikomeje, kandi ko itatunguwe cyangwa ngo icibwe intege no kuba icyiciro cya mbere cyagombaga kugera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu cyakomwe mu nkokora. Ni nyuma y’aho ku munota wa nyuma urukiko rw’u Burayi ruburanisha imanza zirebana n’uburenganzira bwa muntu, ruhagaritse by’agateganyo kuzana umwe muri abo bimukira wari waruregeye ndetse abari kumwe nawe mu ndege nabo bakaboneraho. Umuvugizi wungirije wa guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yatangarije RBA ko amasezerano y’ibihugu byombi nta tegeko ahonyora bityo ko iyi gahunda…

SOMA INKURU

Perezida Kagame yageze Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Kamena 2022, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu “UAE” , aho yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Sheikh Shakhboot bin Nahyan Al Nahyan. Niteganyijwe ko azunamira Sheikh Khalifa bin Zayed Al Nahyan wahoze ari Perezida w’iki gihugu, witabye Imana. Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Sheikh Khalifa bin Zayed al Nahyan, yitabye Imana ku wa 13 Gicurasi 2022. Yapfuye ku myaka 73 y’amavuko azize impamvu zitigeze zitangazwa. Sheikh Khalifa yari Perezida w’iki gihugu…

SOMA INKURU

I Goma bamwe mu banyekongo bakomeje kwerekana urwango ku banyarwanda

Mu gitondo cyo kuwa Gatatu nibwo ku mupaka w’u Rwanda na RDC i Goma habereye imyigaragambyo ikomeye y’Abanye-Congo bamaganaga u Rwanda barushinja gufasha umutwe wa M23 uhanganye n’igisirikare cy’igihugu cyabo, FARDC. Uretse amashusho yagaragaye abigaragambya bari ku mupaka, hari andi yasohotse barimo kumanura ibyapa biri ku maduka y’abanyarwanda ndetse n’ibyamamaza sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bw’indege, RwandAir. Hari kandi n’ayandi yerekana insoresore zigaragambya ziruka zitanguranwa ku maduka y’abanyarwanda i Goma ngo zisahure ibicuruzwa. Ububiko bw’ibicuruzwa bya Sandro Shyaka, umucuruzi ukomeye mu Karere ka Rubavu ariko ufite ibikorwa mu Mujyi wa…

SOMA INKURU

Umuhanzi ukomeye yasabiwe gufungwa imyaka 25

Umuhanzi Robert Sylvester Kelly wamenyekanye nka R Kelly yasabiwe ibihano bikomeye n’umujyi wa New York birimo gufungwa imyaka 25. R Kelly arashinjwa kuba yarashakanye n’umuhanzikazi Aaliyah mu gihe yari atarageza imyaka y’ubukure. Ubushinjacyaha bwo mu Mujyi wa New York ni bwo bwasabye ko uyu muhanzi yafungwa imyaka 25. Mu nyandiko bwashyikirije urukiko bwavuze ko afite impamvu nyinshi kandi zikomeye zatuma afungwa. Ubushinjacyaha buvuga ko R. Kelly yatangiye kumusambanya afite imyaka 12 cyangwa 13 nyuma mu gusibanganya ibimenyetso bakarushinga ubwo yari afite imyaka 15. Ikindi Ubushinjacyaha bwagaragaje nk’impamvu ikwiye gushingirwaho ni…

SOMA INKURU

Ukurahira kwa Perezida kwatumye bashyira abaturage muri guma mu rugo

Igihugu cya Somalia cyashyize umugi wa Mogadishu muri guma mu rugo kubera imihango yo kurahira kwa Perezida mushya President Hassan Sheikh Mohamud. Minisitiri w’intebe Hussein Roble yasobanuye ko bafashe iki cyemezo kugirango bizeze umutekano abashyitsi mpuzamahanga bitabira uwo muhango Ni icyemezo biteganijwe ko kirangira mu masaha ya saakumi n’imwe z’umugoroba muri iki gihugu ubwo umuhango nyirizina uzaba urangiye. Yagize ati“ndasaba nshikamye abaturage ba Mogadishu kwihanganira ko imihanda yafunzwe kuva mu masaha ya nijoro y’ijoro ryakeye kubera ko turi kwakira abashyitsi barimo n’abakuru b’ibihugu by’amahanga baje kwifatanya na Perezida wa Somaliya”…

SOMA INKURU