Urubyiruko rusaga 1000 ruhagarariye urundi, ruturutse mu bihugu 54 byo mu muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza wa Commonwealth, ruteraniye muri Intare Arena mu ihuriro ry’urubyiruko rya CHOGM 2022 rizamara iminsi itatu.
I Kigali hatangiye Ihuriro rya 12 ry’Urubyiruko rwo mu muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza Commonwealth. Ni ihuriro ririmo guhuza urubyiruko rusaga 1,000 ruturutse mu bihugu 54 bigize Umuryango w’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Icyongereza.
Iri huriro riha urubyiruko rwo muri ibyo bihugu amahirwe yo guhura, kumenyana no kwigira ku byiza bahuriyeho, rujya inama, ndetse rugafata ibyemezo by’ejo hazaza.
Insanganyamatsiko y’iri Huriro igira iti “Ejo hacu mu biganza byacu”. Iyi nsanganyamatsiko igaragaza igisubizo urubyiruko rutanga ku nsanganyamatsiko y’Inama y’Abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa CommonWealth izwi nka CHOGM igira iti: “Kugera kuri ejo hazaza hacu: Guhuza, guhanga ibishya no kuzana impinduka”
Mu minsi 3 iri huriro rizamara, rizibanda ku ngingo nkuru zirimo ikoranabuhanga no guhanga ibishya, ubucuruzi, kurema no guhanga imirimo, ibijyanye n’ ubuzima n’ingaruka z’icyorezo cya COVID19, uburezi n’ibindi.
Iri huriro ryitezweho kwemeza ibitekerezo by’urubyiruko bizashingirwaho mu gukemura ibibazo urubyiruko rwo muri uyu muryango ruhura nabyo.
Muri iri huriro kandi urubyiruko rukora gahunda ihamye y’igenamigambi y’ibikorwa ruzakora mu myaka ibiri iri imbere. Mu nama rusange bazagira, bazafata imyanzuro; iyi myanzuro ikazashyikirizwa abakuru b’Ibihugu na za Guvernima nk’umusanzu wabo wo kugena ejo heza hazaza ha Commonwealth.
Source: RBA