Igihugu cya Somalia cyashyize umugi wa Mogadishu muri guma mu rugo kubera imihango yo kurahira kwa Perezida mushya President Hassan Sheikh Mohamud.
Minisitiri w’intebe Hussein Roble yasobanuye ko bafashe iki cyemezo kugirango bizeze umutekano abashyitsi mpuzamahanga bitabira uwo muhango
Ni icyemezo biteganijwe ko kirangira mu masaha ya saakumi n’imwe z’umugoroba muri iki gihugu ubwo umuhango nyirizina uzaba urangiye.
Yagize ati“ndasaba nshikamye abaturage ba Mogadishu kwihanganira ko imihanda yafunzwe kuva mu masaha ya nijoro y’ijoro ryakeye kubera ko turi kwakira abashyitsi barimo n’abakuru b’ibihugu by’amahanga baje kwifatanya na Perezida wa Somaliya”
Abapolici n’ibigo bishinzwe umutekano rusange basabwe kurinta uwo wese wakwinjira mu muhanda cyangwa abanjira n’abasohoka mu mugi kireka ababiherewe uburenganzira gusa.
Gufunga uyu mugi ngo byatewe n’uko umutwe w’ibyihebe wa al-Shabaab urashe umumotari kuri uyu wa gatatu mu buryo bwo kugaragaza ko uhari kandi uzakomeza ibikorwa bihungabanya umutekano mu mugi.
Imitwe yitwaje intwaro itavuga rumwe na Leta ya somaliya yari ifite umugambi wo gutera Mogadishu bakoresheje gutera ibisasu mu mihanda n’ibitero byo kwiturikirizaho ibindi
Mu kwezi gushize, Somalia nayo yafunze uyu mugi kugirango inteko yoroherezwe gutora perezida. Ni nyuma gato y’igitero cya al-Shabaab cyahitanye umu motari
Mr Mohamud, yabaye President hagati ya 2012 na 2017, nyuma y’amatora yabayemo imvururu ahagana mu kwa 5 k’uyu mwaka aho agiye kuyobora manda ye ya 2.
Yagiye kungoma atsinze Mohamed Abdullahi Farmaajo nyuma yo gusubiramo inshuro eshatu zose babarura amajwi byakekwaga ko yanyerejwe.
ubwanditsi@umuringanews.com