I Goma bamwe mu banyekongo bakomeje kwerekana urwango ku banyarwanda


Mu gitondo cyo kuwa Gatatu nibwo ku mupaka w’u Rwanda na RDC i Goma habereye imyigaragambyo ikomeye y’Abanye-Congo bamaganaga u Rwanda barushinja gufasha umutwe wa M23 uhanganye n’igisirikare cy’igihugu cyabo, FARDC.

Uretse amashusho yagaragaye abigaragambya bari ku mupaka, hari andi yasohotse barimo kumanura ibyapa biri ku maduka y’abanyarwanda ndetse n’ibyamamaza sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bw’indege, RwandAir.

Hari kandi n’ayandi yerekana insoresore zigaragambya ziruka zitanguranwa ku maduka y’abanyarwanda i Goma ngo zisahure ibicuruzwa.

Ububiko bw’ibicuruzwa bya Sandro Shyaka, umucuruzi ukomeye mu Karere ka Rubavu ariko ufite ibikorwa mu Mujyi wa Goma byasahuwe n’abigaragambya.

Uyu mucuruzi kandi tariki ya 12 Gicurasi 2021 yashimuswe n’abantu batazwi ahitwa Kimoka mu bilometero 30 uvuye i Goma ubwo yari mu muhanda uva i Sake ugana Kitshanga muri Masisi bamurekura umuryango utanze akayabo.

Umunyamakuru uri i Goma yabwiye IGIHE ko izo nsoresore ziganjemo ibirara byishyuwe ngo byigaragambye ari byo byasahuye amaduka y’abanyarwanda nubwo hari ibyateshejwe.

Ati “Abigagambyaga harimo n’ibirara bagerageje kwica ingufuri ku maduka y’abanyarwanda, amangazini, ahacururizwa amatelefone ariko Polisi yabatesheje batarabigeraho, icyo bashoboye ni uguca ibyapa byari ku maduka byamamaza’’.

Akomeza avuga ko aba bashatse gusahura abanyarwanda hari abafatwa bakicazwa ahantu bakaganirizwa ubundi bakabarekura. Kuri uyu wa Kabiri hari abanye-Congo bashatse guhohotera abanyeshuri b’abanyarwanda ariko polisi irabafata irabajyana barekuwe nimugoroba.

Kwibasira no guhohotera abanyarwanda babwirwa amagambo y’urwango bikomeje kwiyongera cyane muri RDC. Ibi bikorwa ahanini n’insoresore z’ibirara ziba zishaka kubanyaga ibyabo.

Ku mbuga nkoranyambaga hari bamwe mu banyapolitiki n’abandi bavuga rikijyana bakomeje kwenyegeza urwango ku Banyarwanda no gushyigikira izo nsoresore ziri gusahura.

Imyigaragambyo kandi yatumye urujya n’uruza rw’abantu bajya i Goma bavuye mu Rwanda ruhagarara kuko benshi batinye kuba bagirirwa nabi mu gihe baba bambutse umupaka.

Abigaragambya bageze n’aho bashaka kwinjira ku butaka bw’u Rwanda ariko Polisi y’u Rwanda ibabuza kwinjira, gusa irabareka bakomeza kwigaragambiriza hakurya muri Congo.

Source:igihe

IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.