Amatora y’Umukuru w’Igihugu mu Bufaransa yabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 24 Mata 2022, yarangiye Emmanuel Macron yongeye gutorerwa kuyobora u Bufaransa muri manda y’imyaka itanu iri imbere ku majwi 58.2% mu gihe uwo bari bahanganye Marine Le Pen yagize 41.8%. Emmanuel Macron na Marine Le Pen bageze mu cyiciro cya nyuma cy’abahataniye kuyobora u Bufaransa nyuma yo gutsinda mu matora yabaye ku wa 10 Mata 2022, bakaba bari imbere mu bakandida 12 bayitabiriye, Perezida Emmanuel Macron yari yagize amajwi 27.85% mu gihe Marine Le Pen yabonye 23.15%. Abafaransa barenga…
SOMA INKURUDay: April 24, 2022
Uko yabashije guhangana n’ingaruka zo gufatwa ku ngufu mu myaka 28
Nyuma y’imyaka 28 habayeho Jenoside yakorewe abatutsi, hirya no hino mu Rwanda hagaragara abari abakobwa ndetse n’abagore basambanyijwe n’abicanye babiciye ababo, bamwe muri bo bakaba baratewe inda abanda banakurijemo indwara, ariko hari abemeza ko bitabaciye intege mu rugamba rwo guharanira kubaho kandi neza. Mukampazimpaka warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye, kuri ubu akaba atuye mu karere ka Gasabo, yemeza ko yafashwe ku ngufu n’interahamwe zamwiciye umuryango zigera kuri eshatu, afite imyaka 15, bamutera inda yavutsemo impanga ariko banamusigira uburwayi, yemeza ko bitamubujije kwiteza imbere. Ati “Ku…
SOMA INKURUPerezida wa Turikiya yaba agiye gukora ibyananiye abandi muri Ukraine?
Mu kiganiro yagiranye kuri telefoni na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy, Perezida wa Turikiya Recep Tayyip Erdogan Turkey yiyemeje gukora ibishoboka byose mu guhuza u Burusiya na Ukraine, hagamijwe guhagarika intambara. Perezida Erdogan muri ibyo biganiro, yashimangiye ko ari ngombwa gushyiraho uburyo abasivili bakomerekeye mu mujyi wa Mariupol bahabwa ubutabazi ndetse ko Turikiya yibona nk’igihugu gishobora gutanga umutekano kuri Ukraine. Perezida Zelensky na we yanditse kuri Twitter ko yagiranye ikiganiro na Erdogan, ashimangira “ubwihutirwe bwo gutabara abasivili muri Mariupol, harimo n’abari mu ruganda rwa Azovstal ndetse n’igurana ry’abasirikare bafashwe.” Yakomeje…
SOMA INKURUUwitabiriye Miss Rwanda afite ubumuga akomeje guterwa inkunga mu mushinga we
Uwimana Jeanette ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga wakunzwe mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022 akaza no kwegukana ikamba ry’umukobwa wahize abandi mu kugira umushinga mwiza akomeje gushyikirwa nabantu batandukanye barimo Shirimpumpu umuyobozi w’aborozi b’ingurube mu Rwanda yiyemeje kumushyigikirakubw’umushinga we. Shirimpumpu avuga ko yiteguye gufasha Miss Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, binyuze muri Kampani yashinze ikora ubworozi bw’ingurube yise Vision Agribusiness Farm LTD (VAF), nyuma y’uko abonye ko Uwimana Jeannette ari umukobwa watinyutse gukora umushinga w’ubworozi bw’ingurube urubyiruko rutinya, amushimira ko ibyo yakoze ari ubutwari. Ati “Uriya…
SOMA INKURURwanda: Ibiza bikomeje gutwara ubuzima bw’abatari bake
Mu murenge wa Kibimbi, mu karere ka Nyamasheke inkangu yatewe n’imvura nyinshi yaguye kuri uyu wa Gatandatu, yishe abantu batanu barimo abana bane. Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukankusi Athanasie yabwiye igihe dukesha iyi nkuru ko ahagana saa tanu z’ijoro aribwo inkangu yamanukanye imbaraga ikubita inzu y’umukuru w’umudugudu wa Gitsimbwe, urukuta rw’inzu rugwa ku bana bane bari baryamyemo batatu b’abahungu bahita bitaba Imana. Umwe bamuvanyemo arembye ajyanywa kwitabwaho ku Kigo Nderabuzima cya Karengera. Abana bitabye Imana barimo umwe w’imyaka icyenda, uw’imyaka umunani n’uw’imyaka 12. Uri kwitwaho…
SOMA INKURUEbola yongeye kugaragara mu gihugu cy’abaturanyi
Umuntu wanduye Ebola yongeye kugaragara mu mujyi wa Mbandaka uherereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’intara ya Equateur, nk’uko itangazo ry’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima “OMS” ryabitangaje. Uwagaragaweho iyo ndwara ni umugabo w’imyaka 31 watangiye kumva ibimenyetso bya Ebola kuya 5 Mata muri uyu mwaka wa 2022. Yagiye kwa muganga kwivuza amaze icyumweru mu rugo yumva ababara, kuwa 21 Mata nibwo yashyizwe mu cyumba cy’indembe ariko nyuma y’umunsi umwe aza gupfa. OMS yatangaje ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo icyo cyorezo gikumirwe, ndetse ibikorwa byo gukingira bizatangira mu minsi ya vuba…
SOMA INKURU