Uzayobora abasaga miliyoni 67 mu myaka 5 yamenyekanye


Amatora y’Umukuru w’Igihugu mu Bufaransa yabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 24 Mata 2022, yarangiye Emmanuel Macron yongeye gutorerwa kuyobora u Bufaransa muri manda y’imyaka itanu iri imbere ku majwi 58.2% mu gihe uwo bari bahanganye Marine Le Pen yagize 41.8%.

Emmanuel Macron na Marine Le Pen bageze mu cyiciro cya nyuma cy’abahataniye kuyobora u Bufaransa nyuma yo gutsinda mu matora yabaye ku wa 10 Mata 2022, bakaba bari imbere mu bakandida 12 bayitabiriye, Perezida Emmanuel Macron yari yagize amajwi 27.85% mu gihe Marine Le Pen yabonye 23.15%.

Abafaransa barenga miliyoni 48 nibo byari biteganyijwe ko bari butore hagati ya Emmanuel Macron ubarizwa mu Ishyaka “La République En Marche”  na Marine Le Pen wo mu ishyaka “Le  Rassemblement National” .

 

 

Eric TUYISHIME 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.