Perezida wa Turikiya yaba agiye gukora ibyananiye abandi muri Ukraine?


Mu kiganiro yagiranye kuri telefoni na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy, Perezida wa Turikiya Recep Tayyip Erdogan Turkey yiyemeje gukora ibishoboka byose mu guhuza u Burusiya na Ukraine, hagamijwe  guhagarika intambara.

Perezida Erdogan muri ibyo biganiro, yashimangiye ko ari ngombwa gushyiraho uburyo abasivili bakomerekeye mu mujyi wa Mariupol bahabwa ubutabazi ndetse ko Turikiya yibona nk’igihugu gishobora gutanga umutekano kuri Ukraine.

Perezida Zelensky na we yanditse kuri Twitter ko yagiranye ikiganiro na Erdogan, ashimangira “ubwihutirwe bwo gutabara abasivili muri Mariupol, harimo n’abari mu ruganda rwa Azovstal ndetse n’igurana ry’abasirikare bafashwe.”

Yakomeje agira ati “Twaganiriye ku bijyanye n’imishyikirano n’ubufatanye bwa Ukraine n’ibindi bihugu mu bijyanye no kwizeza umutekano igihugu cyacu. Nanazamuye ibibazo by’ukwirwanaho kwa Ukraine ndetse n’ikibazo mpuzamahanga cy’ibiribwa, gihangayikishije isi bitewe n’ibangamirwa ry’ingendo mu nyanja y’umukara.”

Ni ikiganiro cyabaye mbere y’umunsi umwe kugira ngo perezida wa Turikiya agirane ibiganiro na Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya.

Mu gihe izo nama zikomeje, biteganyijwe ko Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’abibumbye, Antonio Guterres, azagirira urugendo i Moscow n’i Kyiv mu gushaka uburyo bwo guhagarika iyi ntambara imaze amezi abiri yatangiye kuwa 24 Gashyantare 2024, ubu ikaba imaze kuvana mu byabo abarenga miliyoni eshanu.

 

IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.