Ebola yongeye kugaragara mu gihugu cy’abaturanyi


Umuntu wanduye Ebola yongeye kugaragara mu mujyi wa Mbandaka uherereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’intara ya Equateur, nk’uko itangazo ry’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima “OMS” ryabitangaje.

Uwagaragaweho iyo ndwara ni umugabo w’imyaka 31 watangiye kumva ibimenyetso bya Ebola kuya 5 Mata muri uyu mwaka wa 2022.

Yagiye kwa muganga kwivuza amaze icyumweru mu rugo yumva ababara, kuwa 21 Mata nibwo yashyizwe mu cyumba cy’indembe ariko nyuma y’umunsi umwe aza gupfa.

OMS yatangaje ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo icyo cyorezo gikumirwe, ndetse ibikorwa byo gukingira bizatangira mu minsi ya vuba nk’uko byatangarijwe kuri CNN.

Hatangiye gushakishwa abakekwaho kuba barahuye n’uwo mugabo wishwe na Ebola kugira ngo bashyirwe mu kato, bakurikiranirwe hafi.

Ni ku nshuro ya gatatu muri iriya ntara hadutse kiriya cyorezo guhera muri 2018, bikaba inshuro ya 14 muri RDC yose guhera mu 1976.

Mu ntara ya Equateur haherukaga Ebola muri 2020 ubwo abantu 130 bayanduraga, mu gihe muri 2018 hari handuye abantu 53.

 

 

Ange KAYITESI


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.