Rwanda: Ibiza bikomeje gutwara ubuzima bw’abatari bake


Mu murenge wa Kibimbi, mu karere ka Nyamasheke inkangu yatewe n’imvura nyinshi yaguye kuri uyu wa Gatandatu, yishe abantu batanu barimo abana bane.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukankusi Athanasie yabwiye igihe dukesha iyi nkuru ko ahagana saa tanu z’ijoro aribwo inkangu yamanukanye imbaraga ikubita inzu y’umukuru w’umudugudu wa Gitsimbwe, urukuta rw’inzu rugwa ku bana bane bari baryamyemo batatu b’abahungu bahita bitaba Imana.

Umwe bamuvanyemo arembye ajyanywa kwitabwaho ku Kigo Nderabuzima cya Karengera.

Abana bitabye Imana barimo umwe w’imyaka icyenda, uw’imyaka umunani n’uw’imyaka 12. Uri kwitwaho n’abaganga ni uw’imyaka 15.

Ahandi habaye iki kibazo ni mu kagari ka Karengera, naho igitengu kishe abantu babiri barimo umwana n’umugore.

Visi Meya Mukankusi yavuze ko bagiye aho ibi byago byabereye guhumuriza abaturage, banasaba abatuye mu manegeka kuhimuka kuko amakuru atangwa n’ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe agaragaza ko mu minsi iri mbere mu Rwanda hazagwa imvura nyinshi.

Ati “Tumaze no gukorana inama ku ikoranabuhanga n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, tubasaba kubarura abantu batuye mu mazu ashobora gutwara n’ibiza, ngo abo bantu babe bacukishirijwe mu nsengero”.

 

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.