Uko yabashije guhangana n’ingaruka zo gufatwa ku ngufu mu myaka 28


Nyuma y’imyaka 28 habayeho Jenoside yakorewe abatutsi, hirya no hino mu Rwanda hagaragara abari abakobwa ndetse n’abagore basambanyijwe n’abicanye babiciye ababo, bamwe muri bo bakaba baratewe inda abanda banakurijemo indwara, ariko hari abemeza ko bitabaciye intege mu rugamba rwo guharanira kubaho kandi neza.

Mukampazimpaka warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye, kuri ubu akaba atuye mu karere ka Gasabo, yemeza ko yafashwe ku ngufu n’interahamwe zamwiciye umuryango zigera kuri eshatu, afite imyaka 15, bamutera inda yavutsemo impanga ariko banamusigira uburwayi, yemeza ko bitamubujije kwiteza imbere.

Ati “Ku myaka yanjye 15 ndi umwana wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, naje mu kiruhuko cya pasika nishimanye n’umuryango wanjye dore ko wari mugari, nongera kubumbura amaso nyuma ya bya byishimo duhigwa bukware, abanjye babica ndeba njye n’undi mukobwa umwe igitero cy’interahamwe kiratwisigira ngo kizatwica nyuma ariko yari amayeri yo kudusambanya”.

Yakomeje atangaza ko umukobwa mugenzi we uwamusambanyije bwa nyuma yahise amutera icumu aramwica, ariko we umwe mu bamusambanyije yamujyanye aho yabaga abwira bagenzi be ko agiye kumwiyicira ngo ariko yamujyanye batatu bamaze kwimara irari, aho yemeza ko uwo wamucumbikiye yakomeje kumufasha kugeza arokotse n’undi agahunga.

Mu kurokoka kwa Mukampazimpaka yemeza ko yakomeje kubona impinduka zikomeye ku mubiri we, umubyeyi wari umucumbikiye wari inshuti ya mama we nawe wari warokotse amujyana kwa muganga, bamupimye bamubwira ko atwite, aho ku bwe ako kanya yahise ata umutwe ndetse yigira inama zo kwiyahura.

Ati “Muri ako kanya nkimara kumenya ko ntwite, nataye umutwe ndetse numva ubuzima ndabwanze ariko abaganga ndetse n’uwo mubyeyi wanyakiriye bakomeza kunyitaho, igihe cyaje kugera inda iba nkuru nsubira kwa muganga ariko bakibaza impamvu mfite inda nini cyane, nibwo baje kucisha mu cyuma gipima abagore babona ntwite abana babiri, maze kubimenya ndarwara ndazahara ndetse haziramo n’ibibyimba bidakira habura iminsi mike ngo mbyare nibwo uwo mubyeyi yasabye umuganga wankurikirana kuba bapima bakareba ko nta sida nandujwe”.

Yemeje ko ubwo bajyaga kumupima atahise ahabwa igisubizo ako kanya haciyemo iminsi ngo ariko umunsi wo kujya kucyakira ngo umuganga yaramurebye amarira amuzenga mu maso, nawe ahita yumva ko byarangiye yanduye SIDA ahita yikubita hasi.

Yagize ati “Nongeye kugarura ubwenge mbona uduhinja tubiri iruhande rwanjye, agahungu ndetse n’agakobwa. Nabajije wa mubyeyi ambwira ko nari meze nabi ariko kuko igihe cyo kubyara cyasaga nk’icyageze bahitamo kumbaga kugira ngo barokore ubuzima bw’abana nari ntwite”.

Ubu buhamya bwa Mukampazimpaka we ubwe yivugira ko iyo agira amahirwe yo kwiga yari kubwandikamo igitabo, yemeza ko nyuma yo kubyara abana babiri nawe akiri umwana nta n’ababyeyi ndetse n’abavandimwe afite bamufasha mu ruhuri rw’ibibazo byari bimuhuriyeho byamuteye kwitekerezaho ndetse yiyemeza kurera abana be, dore ko ijwi ryamubwiye ko ari abavandimwe Imana yari imusumbushije.

Uwari umucumbikiye ntiyihanganiye kubana n’ufite SIDA

Mukampazimpaka yakomeje atangaza ko ari ku kiriri wa mubyeyi wari waramwakiriye yatangiye kumunena avuga ko nta kintu na kimwe yamumesera ngo atandura SIDA, yemwe n’uduhinja twe ntiyamufashaga kutwuhagira kandi yari yabyaye abazwe.

Ati “Yewe umubyeyi yaranennye ndetse anenera n’abana ariko Imana iramfasha, umuganga twari duturanye uko atashye akanyuraho akabuhagira nanjye akankorera amasuku kugeza igihe nakomereye umugongo, ndetse akomeza no kumba hafi agira inama, aho abana bamaze kugira umwaka nafashe inzira njya kwibana ndetse n’urugendo rw’ubuzima ndutangira ubwo”.

Mukampazimpaka yemeza ko ku myaka 17 yari yatangiye kubahiriza inshingano za kibyeyi, yifashisha amasambu y’iwabo agurishaho agace kamufasha guhingisha ahasigaye ndetse anatangira ubucuruzi ari nako yiyitaho n’abana be, aho yaje kugira amahirwe asanga abana be nta virusi itera SIDA banduye.

Abasambanyijwe n’abicanye bahawe ubutabera ni mbarwa  

Mukampazimpaka ati “Kujya imbere y’abaturage babaga buzuye sitade aho inkiko Gacaca zaberaga ukajya kuvuga ko wasambanyijwe n’abicanyi ntibyari byoroshye umuntu yapfiragamo rimwe na rimwe wakubita amaso abagusambanyije ugakizwa n’amaguru aho gushira amanga yo kubashinja kuko igikomere cyabaga gitonekaye. Niyo mpamvu mvuga ko bagenzi banjye duhuje ikibazo abenshi nta butabera ku cyaha bakorewe babonye”.

Uyu mubyeyi akomeza atangaza ko atigeze akenera kubwira abana be inkomoko yabo kuko yari yariyemeje kubarinda ibikomere, aho yemeza ko ibi byamugiriye akamaro kuko abana be babayeho bishimiye ubuzima, akemeza ko ariyo mpamvu yimutse aho bazi amateka ye ndetse akanarinda abana be guhura n’ababaha amakuru we yita adafite akamaro.

Mukampazimpaka akaba akomeza abo basangiye amateka ko bagomba guharanira kubaho, akaba anasaba umuntu wese wanduye virusi itera SIDA yaba uwo bitaturutseho cyangwa uwo byaturutseho kwirinda guheranwa n’agahinda agaharanira kubaho kandi akubahiriza gahunda zose ahabwa no kwa muganga, aho anashimira leta y’u Rwanda yazanye imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA kandi igatangwa ku buntu.

Uyu mubyeyi yatangarije umuringanews.com ko nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi atigeze ashaka umugabo, ahubwo yarwanye urugamba rwo kwiyitaho n’abo yabyaye ndetse no kwiteza imbere, ubu abana be barize baraminuza ndetse barashaka, kuri ubu afite abuzukuru batanu kandi nawe yemeza ko abayeho neza kuko aba mu nzu ye, afite ibipangu akodesha ndetse afite n’ubucuruzi bugenda neza.

Twabibutsa ko muri iyi nkuru izina Mukampazimpaka ari iryo twatije uyu mubyeyi mu rwego rw’umutekano we n’umuryango we.

 

 

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.