Abanyamayaga basezeranyijwe guca ukubiri n’ibura ry’amazi


Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Mutarama 2022,  ubwo Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Claver Gatete, yasuraga ibikorwa remezo bitandukanye by’amazi n’amashanyarazi mu Ntara y’Amajyepfo, yasezeranyije abanyamayaga guca ukubiri n’ibura ry’amazi.

Hamwe mu ho yasuye ni urugomero rw’amazi rwa Shyogwe- Mayaga ruri hagati y’uturere twa Ruhango na Muhanga rufite n’uruganda ruyatunganya akoherezwa mu baturage kuko rwagenewe kuyakwirakwiza mu gice cy’Amayaga.

Urwo rugomero rwakozwe kugira ngo rukwirakwize amazi mu gice cy’Amayaga cy’uturere twa Kamonyi, Ruhango na Nyanza ndetse no mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga.

Mu 2019 rwarangiritse kubera imvura nyinshi yaguye amazi aruzura ararenga ku buryo byagize ingaruka haba ikibazo cy’ibura ry’amazi yagaburiraga Amayaga mu turere twa Kamonyi na Ruhango na Nyanza ndetse no mu gice cya Shyogwe mu Karere ka Muhanga.

Kuri ubu rwamaze kubakwa neza ku buryo rutanga amazi agera kuri metero kibe 2800 (2800m³).

Minisitiri Gatete ati “Ubu rero icyari kituzanye ni ukureba aho imirimo yakozwe yarangiye umwaka ushize yakozwe na Engineering Brigade, twasanze akazi yaragakoze neza cyane nk’uko twabishakaga kuko aya mazi atazongera kureka ngo yongere arenge hano agire ibyo yangiza, ahubwo akayoborwa neza agakorwa neza, noneho n’ubwo hagwa imvura nyinshi cyane uko byaba bimeze kose ntihabe ikibazo.”

Yakomeje avuga ko ayo mazi agifite igihe cy’umwaka wose cyo kureba niba ahari ikibazo gihari kugira ngo gikosorwe hakiri kare noneho umushinga ushyirwe mu maboko ya Leta.

Ubwo urwo rugomero rw’amazi rwamaraga kwangirika, byagize ingaruka ku baturage bo mu gice cy’Amayaga.

Bishimira ko kuba urugomero rwaramaze kubakwa bigiye kubafasha kugira isuku muri byose no guca ukubiri n’indwara zikomoka ku mwanda.

Abaturage bagiriwe inama yo kujya bafata neza ibikorwa remezo bubakirwa kandi bakabibyaza umusaruro kuko buba byatanzweho amafaranga menshi.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.