Ishyirahamwe ry’amavuriro yigenga mu Rwanda ryahagaritse ibigo bitatu by’ubwishingizi

Ishyirahamwe ry’Amavuriro Yigenga mu Rwanda (RPMFA) ryatangaje ko ryahagaritse by’agateganyo imikoranire n’ibigo bitatu by’ubwishingizi birimo Britam, Radiant na Sanlam. Umwanzuro wo guhagarika imikoranire n’ibyo bigo wafatiwe mu Nteko Rusange ya RPMFA yateraniye i Kigali ku wa 21 Mutarama 2022, ihurije hamwe abanyamuryango (abayobozi b’amavuriro) barenga 130. Amakuru avuga ko zimwe mu mpamvu zatumye hafatwa iki cyemezo ari uko hashize igihe kinini bimwe mu bigo by’ubwishingizi bitinda kwishyura amavuriro yigenga kuri serivisi aba yahaye abanyamuryango babyo, bigashyira amananiza ku baganga bibasaba kubanza kubihamagara mbere yo guha umurwayi serivisi ihenze n’ibindi nko…

SOMA INKURU

Abanyamayaga basezeranyijwe guca ukubiri n’ibura ry’amazi

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Mutarama 2022,  ubwo Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Claver Gatete, yasuraga ibikorwa remezo bitandukanye by’amazi n’amashanyarazi mu Ntara y’Amajyepfo, yasezeranyije abanyamayaga guca ukubiri n’ibura ry’amazi. Hamwe mu ho yasuye ni urugomero rw’amazi rwa Shyogwe- Mayaga ruri hagati y’uturere twa Ruhango na Muhanga rufite n’uruganda ruyatunganya akoherezwa mu baturage kuko rwagenewe kuyakwirakwiza mu gice cy’Amayaga. Urwo rugomero rwakozwe kugira ngo rukwirakwize amazi mu gice cy’Amayaga cy’uturere twa Kamonyi, Ruhango na Nyanza ndetse no mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga. Mu 2019 rwarangiritse kubera…

SOMA INKURU

Umushinga Green Gicumbi wahinduriye ubuzima benshi mu gihe hari abatarawusobanukirwa

Green Gicumbi ni umushinga wa Leta y’u Rwanda ugamije kubungabunga icyogogo cy’umugezi w’umuvumba mu rwego rwo  guhangana n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe ndetse  n’abaturage bakaboneramo inyungu zitandukanye, ukorera mu karere ka Gicumbi, ushyirwa mu bikorwa n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (FONERWA), ukaba uzashyira mu bikorwa gahunda zawo mu gihe cy’imyaka itandatu, uhereye muri Mutarama 2020. Mu myaka ibiri umaze hari abaturage bemeza ko bateye imbere biwuturutseho, hakaba hari ikindi gice cy’abaturage badasobanukiwe neza imikorere yawo Umwe mu baturage bemeza ko Green Gicumbi yabahinduriye ubuzima mu buryo bufatika ni Karugahe Athanase ufite imyaka…

SOMA INKURU